Uwase Diane na Niyonsenga ni bamwe mu bakinnyi bitwaye neza aho begukanye umwanya wa mbere n’umudali wa Zahabu mu Irushanwa ryo Kwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Gymnastique mu Rwanda.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > Sports
Sports
Articles
-
Nyirangarama yigaragaje mu Irushanwa ryo Kwibuka muri Gymnastique (Amafoto)
16 June 2024, by Eric Tony Ukurikiyimfura -
Kylian Mbappé ntazakina Imikino Olempike
17 June 2024, by Byiringiro Osée ElvisRutahizamu mushya wa Real Madrid, akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yatangaje ko iyi kipe aheruka kwerekezamo itamwemerera gukina Imikino Olempike iteganyijwe kubera iwabo mu minsi mike iri imbere.
-
Niyonzima Jean Claude yahize abandi mu irushanwa ryo guterura ibiremereye
17 June 2024, by Byiringiro Osée ElvisNiyonzima Jean Claude yahize abandi mu irushanwa ryo guterura ibiremereye ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ( Fédération Rwandaise d’Haltérophilie et Force) mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
-
Amafoto yaranze ’Huye Rally 2024’ yarimo moto ziguruka
17 June 2024, by Eric Tony UkurikiyimfuraIsiganwa ry’imodoka rya ’Huye Rally 2024’ ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena, aho ryegukanywe n’Abanyarwanda; Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude nyuma yo kwitwara neza mu duce 12 twose twakinwe.
-
U Bufaransa bwatangiye neza imikino ya Euro 2024
18 June 2024, by Byiringiro Osée ElvisIkipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsinze iya Autriche igitego 1-0, mu mukino wa mbere mu y’Igikombe cy’u Burayi wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 17 Kamena 2024.
-
Mu mafoto 50: Ibirori byo gusoza ‘RDF Liberation Cup’ yihariwe na Republican Guard na Rwanda Military Academy Gako
17 June 2024, by Byiringiro Osée ElvisIkipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) na Rwanda Military Academy Gako zihariye ibihembo mu Irushanwa ryo kwibohora ry’uyu mwaka, rizwi nka RDF Liberation Cup 2024.
-
Boston Celtics yakoze amateka yo kwegukana Igikombe cya 18 cya NBA (Amafoto)
18 June 2024, by Eric Tony UkurikiyimfuraIkipe ya Boston Celtics yaciye agahigo ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ku nshuro ya 18, ni nyuma y’uko yatsinze Dallas Mavericks amanota 106-88 kuri uyu wa Kabiri, ikagira intsinzi 4-1 mu mikino itanu ya nyuma.
-
Kuzamura impano byahawe umwihariko, amarerero yiyongera umusubizo: Intambwe mu kubaka siporo y’abato
19 June 2024, by Iradukunda OlivierSiporo ni kimwe mu bice byateye imbere mu myaka irindwi ishize, cyane ko mbere yaho hagaragaraga ibibazo bituma idatera imbere byiganjemo ubushobozi, ibikorwaremezo, ubuke bw’amarushanwa, ubumenyi kuri siporo ariko ikibazo cyari gihatse ibindi ni ukuzamura impano z’abakiri bato.
-
Pologne yakumiriye amakipe yo muri Israel kubera gukemanga umutekano
18 June 2024, by Iradukunda OlivierAmakipe abiri yo muri Israel ariyo Hapoel Be’er Sheva Football Club na Maccabi Haifa Football Club yakumiriwe gukinira imikino yayo muri Pologne ku mpamvu z’umutekano w’agace bizakiniramo.
-
Thomas Cleveland Jr ari mu Rwanda mu biganiro na REG BBC yahozemo
18 June 2024, by Iradukunda OlivierUmunyamerika Thomas Cleveland Jr wari wavuye muri REG BBC mu mwaka ushize w’imikino, yageze i Kigali aho ari kwitegura kuyisubiramo akongera kuyikinira.
IGIHE