Sabine Mutabazi wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, ndetse akabasha no kwinjira muri batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024 yasuye anatanga ubufasha ku barwayi 70 bo mu bitaro bya Nyarugenge.
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > ShowBiz
ShowBiz
Articles
-
Miss Mutabazi Sabine n’umukunzi we basuye abarwayi mu bitaro bya Nyarugenge (Amafoto)
24 July 2024, by Nsengiyumva Emmy -
The Ben na Remah Namakula bagiye guhurira mu gitaramo i Musanze
24 July 2024, by Nsengiyumva EmmyThe Ben, Remah Namakula na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo giteganyijwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 16 Kanama 2024, aho biyambajwe mu bikorwa byo gutaha ‘Silver backs Coffee’ iherereye mu Mujyi wa Musanze.
-
Nyuma y’imyaka irenga 12, MYP wo muri KGB agiye gusubukura umuziki
25 July 2024, by Nsengiyumva EmmyNyuma y’imyaka irenga 12 adakora ibijyanye n’umuziki, MYP wamamaye mu itsinda rya KGB agiye kongera gusubukura ibikorwa bya muzika ndetse yamaze gutangaza ko afite ibihangano byinshi yitegura gusohora mu minsi iri imbere.
-
‘Ndandambara’ ari mu byishimo nyuma yo guhabwa Piano ya miliyoni 2Frw
25 July 2024, by Nsengiyumva EmmyNdandambara uri mu bahanzi bagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, yakozwe ku mutima n’umuntu atari asanzwe azi wamugeneye impano ya piano, ahamya ko idasanzwe ku buzima bwe.
-
Ibyo wamenya kuri ‘Kigali Multimedia Hub’, inyubako yahariwe abahanzi (Amafoto)
25 July 2024, by Nsengiyumva Emmy‘Kigali Multimedia Hub’ ni inyubako nshya yagenewe abahanzi mu Mujyi wa Kigali, itegerejweho kugabanya amaganya y’abahanzi bamaze igihe bataka kutagira ibikorwaremezo by’umwihariko ahantu bakwicara bagakora ku bihangano byabo.
-
Riderman na Bull Dogg basangiye n’inshuti mbere y’igitaramo cy’amateka (Video)
26 July 2024, by Nsengiyumva EmmyMu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2024, Riderman na Bull Dogg bakiriye ku meza inshuti zabo mu ijoro ryo kujya inama ku myiteguro y’igitaramo cyabo ‘Icyumba cy’amategeko’, hanamurikwa amashusho y’indirimbo ‘Hip Hop’.
-
Amafoto 50 yaranze igitaramo cya Gen-Z Comedy; hicaye abazindutse gusa
26 July 2024, by Nsengiyumva EmmyMu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2024, ubwitabire bwari hejuru ku buryo utazindutse byamusabaga kukireba ahagaze cyangwa agashaka aho ahengeka agatebe kuko imyanya yari igenwe yashize rugikubita.
-
Bensoul yashyize hanze album ye nshya iriho The Ben na Ariel Wayz
26 July 2024, by Nsengiyumva EmmyBensoul uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya, akaba umuhanga mu kuririmba, kwandika indirimbo no kuzitunganya, yashyize hanze album ye nshya yise ‘The Party&The After party’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo The Ben na Ariel Wayz.
-
Mr Kagame yateguje album ya kabiri
26 July 2024, by Nsengiyumva EmmyMr Kagame uri mu bahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Irahambaye’, yamaze guteguza album ye ya kabiri yise ‘Amakashi’ ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.
-
Cyusa na Mariya Yohana babyinanye intsinzi n’abatuye ku musozi wa Ndera (Amafoto)
27 July 2024, by Nsengiyumva EmmyMu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2024, Cyusa na Mariya Yohana bataramanye n’abatuye ku musozi wa Ndera bishimira intsinzi y’Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda.
IGIHE