Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori byo kumurika imideli byiswe ‘Benediction Fashion Gala’, byateguwe n’inzu icuruza imideli izwi nka ‘Benediction Boutique’.
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > ShowBiz
ShowBiz
Articles
-
Tonzi na Emmy Vox basusurukije abitabiriye ibirori bya ‘Benediction Fashion Gala’
17 August, by Nsengiyumva Emmy -
Bazongere Rosine yateguje urugendo Kigali-Musanze yahuje no Kwita Izina
17 August, by Nsengiyumva EmmyNyuma y’igihe arutegura, ariko ntibimugendekere uko abyifuza, Bazongere Rosine yateguye urugendo rw’iminsi ibiri azamara mu muhanda Kigali-Musanze agenda n’amaguru, akaba yaruhuje n’igikorwa cyo Kwita Izina.
-
Amahirwe u Rwanda rwahawe mu bihembo bya ‘Oscars’ agiye kongera guterwa inyoni
18 August, by Nsengiyumva EmmyMu gihe hagiye gutangwa ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 99, abakora sinema mu Rwanda bongeye kugonga igikuta, kuko ingingo yababereye imbogamizi umwaka ushize yongeye kuba ikibazo.
-
Umunyarwenya Samu Zuby yongeye kugerageza amahirwe yo kuba Umudepite
17 August, by Nsengiyumva EmmyNyuma yo kudahirwa mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka, Muco Samson, wamenyekanye nka Samu Zuby, yongeye guhatanira kuba Umudepite.
-
Ish Kevin, Uncle Austin na Ruti Joel bataramiye abitabiriye igitaramo cyo kwibuka Yvan Buravan (Amafoto na Video)
18 August, by Nsengiyumva EmmyBinyuze mu muryango ‘YB Foundation’ washinzwe nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2026, muri Atelier du Vin habereye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe.
-
Ababyeyi ni bo babona cyane akamaro kabyo- Kate Bashabe ku ngamba zo guca ‘Ibyuma’ (Video)
18 August, by Nsengiyumva EmmyKate Bashabe yagaragaje ko ingamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, benshi bita ‘Ibyuma’, ari icyemezo cyiza Leta yafashe kuko yatabaye benshi bari barazahajwe na zo.
-
Abanyarwanda bambitsemo ideni - The Ben nyuma yo kwesa agahigo kari gasanganywe na Meddy
18 August, by Nsengiyumva EmmyNyuma yo gusohora indirimbo ‘Inshallah’ igaca agahigo ko kurenza miliyoni imwe y’abayirebye mu masaha 48 ikanakuraho agahigo kari kamaze imyaka myinshi gafitwe na Meddy, The Ben yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakunda umuziki w’abahanzi babo ndetse ashimangira ko afite ideni ry’abakunzi b’umuziki.
-
Kate Bashabe yahishuye uko gukubagana byari bimwambuye ubuzima
18 August, by Nsengiyumva EmmyKate Bashabe uhamya ko nta muntu wakabaye yiyemerana umubiri cyane ko ubuzima ari ubusa, yahishuye uko mu mpera z’umwaka ushize yakoze impanuka ikomeye yarimuhitanye Imana igakinga ukuboko.
-
B Threy yasohoye ‘Mixtape’ ya gatatu yise ‘Muheto III Mutara’
18 August, by Nsengiyumva EmmyNyuma yo gusohora Mixtape ebyiri zirimo iyo yise ‘Muheto I’ n’iyo yise ‘Muheto II’, B Threy yasohoye iya gatatu yise ‘Muheto III Mutara’, igizwe n’indirimbo icumi zirimo izo yakoranye na Kid From Kigali na RedInk.
-
Ibyishimo byo ni nk’ibyo kwa King James wacu- Platini nyuma yo kuva mu gitaramo cya Usher na Chris Brown
19 August, by Nsengiyumva EmmyPlatini P uri mu bihumbi byitabiriye igitaramo cya Usher na Chris Brown mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2026, yatashye ahamya ko nubwo Amerika yateye imbere, ibyishimo by’abakunzi b’umuziki ntaho bitaniye n’ibyo yabonye mu bitaramo King James aherutse gukorera i Kigali.
IGIHE