Nyuma y’aho ishami ry’ubucuruzi rya Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) na Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR), bihurijwe hamwe n’ikigo cy’imari, Atlas Mara, cyaguze imigabane muri zi banki zose, abakiriya b’imena bazo basobanuriwe uburyo iyi banki imwe izajya ikora.
Home > Keywords > BRD_Page > BRD_homenews
BRD_homenews
Articles
-
Abakiriya ba BPR basobanuriwe imikorere yayo nyuma yo guhuzwa n’ishami rya BRD
19 January 2016, by Kanamugire Emmanuel -
BRD yahawe inguzanyo ya miliyoni 10 $ zo guteza imbere imyubakire mu Rwanda
28 November 2013, by Mathias HitimanaIkigo nyafurika cy’ishoramari, Shelter Afrique, cyagenye Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), inguzanyo ya miliyoni 10 z’amadorari y’Amerika yo guteza imbere urwego rw’imiturire mu Rwanda no gufasha Abanyarwanda kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo.
Umuhango wo gusinya amasezerano agena iyo nkunga wakozwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2013, hagati y’umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore n’umuyobozi wa Shelter Afrique, Alassane Bâ.
Asobanura intego y’iyo nguzanyo, Kanyankore yavuze ko (…) -
BRD yatumye RFTC yuzuza gare ya miliyari irenga i Musanze
7 February 2014, by Mathias HitimanaImpuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka (RFTC) yatashye ku mugaragaro aare abagenzi bategeramo imodoka mu karere ka Musanze; yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’igice (1,500,000,000 frw).
Mu gutaha ku mugaragaro iyi gare ifite ubushobozi bwo guhagararamo imodoka zigera kuri 800, umuyobozi wa RFTC, Col Twahirwa Dodo yashimiye abateye inkunga iyubakwa ryayo cyane Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatanze inguzanyo irenga miliyari ngo iyi gare yuzure. (…) -
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 46, BRD yatangije Expo y’abafanyabikorwa bayo
13 August 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 BRD imaze iteza imbere imishinga y’ishoramari mu Rwanda, ku nshuro ya mbere yateguriye imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bayo.
Ibigo birindwi byitabiriye imurikagurisha ryateguwe na BRD birimo Entreprise Urwibutso Nyirangarama, Inyange Industries, Crystal Bottling co. Ltd, East African Granite Industries, Trust Industries Ltd, Kinazi Casava Plant na Rugali Ltd (Kinyinya Farm).
Ubuyobozi bwa BRD buratanga ikaze mu kwihera (…) -
BRD imaze gushora miliyari zirenga eshatu mu Burezi
28 January 2015, by Philbert HagengimanaBinyuze muri gahunda yo gushyigikira iterambere ry’igihugu n’abagituye, Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) imaze gushora amafaranga arenga miliyari eshatu z’amanyarwanda mu bikorwa bijyanye n’uburezi.
Ibikorwa BRD yatanzeho ayo mafaranga byiganjemo ibikorwaremezo nk’inyubako z’amashuli, amacumbi y’abanyeshuli, uburiro, mudasobwa n’ibindi birimo kuvugurura ibigo bitandukanye bigenda bihabwa inguzanyo bitewe n’urwego rwifuzwa kugerwaho na banyirabyo.
Ubwo hasurwaga ibigo (…) -
BRD mu gushimangira ibyagezweho no kongera umubare w’ababona inguzanyo
6 February 2014, by Mathias HitimanaMu gihe umwaka utangira ni nako Abanyarwanda benshi bafite imishinga itandukanye bakomeje kuyishakira inguzanyo hagamijwe ahanini kwiteza imbere no kuba ba rwiyemezamirimo muri rusange.
Mu gusesengura ibibazo abaka inguzanyo bahura na byo n’uko bikemurwa, IGIHE yasuye Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) isanga iyi banki ahanini yibanda ku izamuka ry’ubukungu n’impinduka zikomoka ku nguzanyo z’igihe kirekire ku mishinga y’iterambere; aha bikaba bitandukanye na Banki z’ubucuruzi usanga (…) -
BRD mu rugamba rw’Iterambere no guhashya Ubukene
9 March 2015, by Herve Ugirumukunda• Atlas Mara yegukanye igice cy’imishinga cya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ndetse kuri ubu havutse Banki y’Ubucuruzi (BRD Commercial Bank) yamaze kubona ibyangombwa byose byo gukora imirimo ya banki z’ubucuruzi zemewe mu Rwanda, Atlas Mara ifitemo imigabane ingana na 100%.
• Uku gutandukanya igice cy’ubucuruzi n’indi mirimo BRD Ltd isanzwe ikora ni uburyo bwiza bugiye gufasha iyi banki kwibanda ku mishinga y’Iterambere no guhashya ubukene. -
U Budage bwahaye u Rwanda miliyoni 8.5 € zizateza imbere ibyoherezwa mu mahanga
21 November 2016, by Kanamugire EmmanuelGuverinoma y’u Budage ibicishije muri Banki yayo y’iterambere, KfW, yateye inkunga u Rwanda ya miliyoni 8.5 z’amayero, asaga miliyari zirindwi z’amanyarwanda, zizafasha abikorera guteza imbere gahunda yo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, nk’imwe mu ntwaro izafasha u Rwanda kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibivayo.
-
Kicukiro:Mu kwezi kumwe harafungurwa agakiriro kazateza imbere abahatuye
16 February 2016, by Kanamugire EmmanuelUbuyobozi bwa Koperative iteza imbere imirimo y’ubukorikori yifashisha imbaho n’ibyuma (KSWC), buvuga ko agakiriro bamaze kuzuza mu Murenge wa Gahanga kagamije gutanga akazi ku bantu benshi, kandi kakazateza imbere abahatuye.
-
BRD yasinyanye amasezerano ya miliyari zisaga 11 na banki y’Abarabu
13 June 2016, by Philbert GirinemaBanki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu ku mugabane wa Afurika ( BADEA) yateye Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD inkunga ya miliyoni 15 z’amadorali ya Amerika asaga miliyari 11 mu mafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuyongerera ubushobozi bw’inguzanyo zihabwa abikorera mu Rwanda.
IGIHE