Nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyiriye ahagaragara itangazo rivuga ko zitashimishijwe n’uko Perezida Kagame yemeye kuziyamamariza kuyobora Abanyarwanda nk’uko babimusabye, ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye, yabasubije avuga ko Abanyarwanda biyemeje gutwara umuzigo wabo ku buryo ntawe ukwiye kuremerera.
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > Special_2017
Special_2017
Articles
-
Perezida Kagame yasubije Amerika yanenze kuba yaremeye kuziyamamaza mu 2017
4 January 2016, by Philbert Girinema -
Ishyaka PSP risanga Inteko ikwiye gusobanura byimbitse impinduka mu Itegeko Nshinga
2 November 2015, by John Williams NTWALIKuva Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite yaganira ku mushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye kandi igatorera ko rihindurwa, abatari bake biganjemo abanyapolitiki n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kuvuga byinshi mu gushima cyangwa kunenga uburyo Inteko yagaragaje impinduka zigomba kubaho mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
-
2017: Bazarase dutege icyico ngo batagira ngo?
24 June 2015, by M. M.Ubwanditsi: Iyi nyandiko nk’igitekerezo cy’umusomyi, twayibagejejeho bwa mbere kuwa 16 Gashyantare 2013, mu gihe ibiganiro-mpaka nyirizina ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga byari bitaratangira. Icyo gihe hari abahise babona ko ariho bishya bishyira, abandi ntibabisobanukirwa neza nk’uko bigaragara mu bitekerezo mwatanze mwe basomyi.
-
Humble Jizzo yishimiye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga iri mu marembera
22 July 2015, by Munyengabe Murungi SabinManzi James uzwi nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yatangiye ubukangurambaga bushya butiza umurindi Abanyarwanda banditse basaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
-
Sena y’u Rwanda yatoye Itegeko rishyiraho Komisiyo izafasha kuvugurura Itegeko Nshinga
27 August 2015, by Philbert HagengimanaAbasenateri 23 kuri 23 batoye Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.
-
Komisiyo yunganira Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga yijeje ko itazarenza amezi ane
17 September 2015, by Philbert GirinemaUmuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko batazakenera kongererwa igihe ngo basoze inshingano zabo kuko batazarenza amezi ane.
-
Abakora mu nganda za Mutangana basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa
26 May 2015, by Philbert GirinemaAbakozi bakora mu nganda n’ibigo bigize "Groupe Mutangana Jean Baptiste" bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubusabe bwabo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere kubayobora na nyuma ya 2017.
-
Komisiyo y’Amatora yatangaje by’agateganyo ko 98.3% batoreye ko Itegeko Nshinga rivugururwa
19 December 2015, by Kanamugire EmmanuelKomisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza ,yatangaje ibyavuye mu matora ya referandumu by’agateganyo mu turere twose 30 tugize igihugu ,aho abatoye Yego bemeza guhindura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda bangana na 98.3% ,naho 1.7% batoye Oya ,bemeza ko ritahinduka.
Mu bantu bagera kuri 6 392 867 bari biyandikishije kuri lisiti y’itora , abagera kuri 6 285 353 nibo batoye. 99.6% by’abatoye babikoze neza. -
Referandumu: Ishyaka PDC ryasabye Abanyarwanda bose kuzatora "Yego"
7 December 2015, by Bayingana BonfilsIshyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) rirasaba Abanyarwanda kuzatora ku bwinshi ‘Yego’ muri Referandumu ndetse rigasaba Perezida Paul Kagame kubemerera akaziyamamaza.
-
Kigali: Batangiye kubyina intsinzi y’uko Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa
18 July 2015, by Philbert HagengimanaAbagize Umuryango “Ijwi rikenewe”, kuwa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015 bakoze ubusabane bishimira ko Inteko Ishinga Amategeko yumvise kandi ikemeza ishingiro ry’ubusabe bwabo, bwo kuvugurura Itegeko Nshinga mu ngingo ya 101, Perezida Kagame agakurirwaho inzitizi zamubuza kwiyamamariza gukomeza kuyobora Abanyarwanda.
IGIHE