Byiringiro Lague yimwe amasezerano yo gukinira Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo, kuko ari ku rwego rwo hasi, gusa ari gushaka indi kipe yamugirira icyizere.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > Sports
Sports
Articles
-
Byiringiro Lague yabenzwe na Durban City FC
24 August, by Iradukunda Olivier -
Ramazani Tshimanga arishyuza Rayon Sports
24 August, by Iradukunda OlivierMyugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi wahoze akinira Rayon Sports, ari kuyishyuza umushahara wa Kamena ungana na 1.200$ (1.770.783 Frw), atahawe mbere yo gutandukana na yo.
-
Zlatan Ibrahimović na Pep Guardiola mu batunguwe n’inyogosho nshya ya Erling Haaland
25 August, by Iradukunda OlivierRutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza, Erling Braut Haaland, yogoshe umusatsi we awumaraho, abarimo Zlatan Ibrahimović na Pep Guardiola, batungurwa n’iyo nyogosho bamubaza icyatumye afata uyu mwanzuro utari witezwe.
-
Aleksander Čeferin urwanya Infantino ntateganya kuyobora FIFA
24 August, by Iradukunda OlivierPerezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin, yagaragaje ko adateganya kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kugira ngo abe yasimbura Gianni Infantino uriyobora kuri ubu ariko batavuga rumwe.
-
FERWAFA yategetswe kwishyura Adel Amrouche miliyoni 530 Frw
24 August, by Iradukunda Olivier, Eric Tony UkurikiyimfuraUmubiligi ufite inkomoko muri Algeria, Adel Amrouche, wahoze atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, yatsinze Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ku kuba ryaramwirukanye bidakurikije amategeko, ritegekwa kumwishyura miliyoni 530 Frw.
-
Perezida Kagame yavuze icyatumye ahagarika amafaranga yahaga abo mu mupira w’amaguru
24 August, by Iradukunda OlivierPerezida Paul Kagame yavuze ko inzangano, amarozi n’undi mwanda wose uri muri siporo, ari wo watumye ayitakariza icyizere kugeza ubwo ahagaritse n’amafaranga ye bwite yashyiragamo, gusa yizeza ubufasha bwo mu guharanira iterambere ryayo.
-
APR FC yajuririye icyemezo cya CAF kiyitegeka gukinira muri RDC
24 August, by Eric Tony UkurikiyimfuraUbuyobozi bwa APR FC bwajuririye icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) cyategetse iyi kipe gukinira umukino wayo wa Champions League izakirwamo na Les Aigles du Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
-
Basketball: APR yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya (Amafoto)
25 August, by Byiringiro Osée ElvisAPR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya Kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 114 -76.
-
U Rwanda rwatomboye RDC n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball
25 August, by Eric Tony UkurikiyimfuraIkipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagore yisanze mu Itsinda D hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika, CAVB Nations Championship 2026.
-
Igihe kirageze ngo abanyamupira twirebe mu ndorerwamo - Murangwa Eugène
25 August, by IGIHEUwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Murangwa Eric Eugene, asanga ababa mu mupira w’amaguru mu Rwanda bakwiye kwisuzuma ku ruhare rwabo mu kuwuteza imbere.
IGIHE