Ikipe y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Volleyball yasoje neza imikino yo mu Itsinda D ry’Igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo kwihaniza iy’u Burundi ikayitsinda amaseti 3-0 ndetse ikabona itike yo gukomeza muri 1/8 idatsinzwe.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > Sports
Sports
Articles
-
Volleyball: Nyuma ya RDC, u Rwanda rwihanije u Burundi
27 August, by IGIHE -
Shema wa FERWAFA yasabye ko urubanza rwe ruhindurirwa umunsi
26 August, by Eric Tony UkurikiyimfuraUmushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhindura umunsi wo kumuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
-
Yazahajwe n’intambara hafi kunogoka, izukira ku mukire: Al Ahly Wad Madani iri mu Rwanda
26 August, by Iradukunda OlivierAmakipe atandukanye yisunze u Rwanda kugira ngo yitegure umwaka w’imikino wa 2026/27. Muri ayo makipe harimo Al Ahly Wad Madani yo muri Sudani, iri kuhitegurira amarushanwa mpuzamahanga.
-
Joy-Lance Mickels yabaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina ‘League Phase’ ya UEFA Champions League
26 August, by IGIHERutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Joy-Lance Mickels, yakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina icyiciro cya ‘League Phase’ ya UEFA Champions League, nyuma yo gufasha ikipe ye ya Sabah FK yo muri Azerbaijan gusezerera Hapoel Be’er Sheva yo muri Israël.
-
NFL: Seattle Seahawks yegukanye Super Bowl igiye kugurishwa miliyari 9,6$
27 August, by Iradukunda OlivierIkipe ya Seattle Seahawks ikina muri National Football League (NFL) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye kugurwa n’umushoramari Vinod Khosla, uzayitangaho miliyari 9,612$.
-
Shema Fabrice ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye z’arenga miliyoni 880 Frw
26 August, by Eric Tony Ukurikiyimfura, Jean de Dieu TuyizereUbushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko bushinja umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, gutanga sheki zitazigamiye z’ibihumbi 600$ (miliyoni 883,5 Frw).
-
Igihe ikibuga cya Stade ya Huye kizabonekera cyongeye kwimurwa
27 August, by Eric Tony UkurikiyimfuraNyuma y’ibyumweru bisaga bibiri ihagaze, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatangaje ko imirimo yo gushyira ikibuga gishya muri Stade ya Huye igiye gusubukurwa ndetse mu ntangiriro za Nzeri kizatangira gukinirwaho.
-
UEFA iracyatsimbaraye ku gukura Infantino muri FIFA
27 August, by IGIHEImpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ikomeje umugambi wo gushaka uko Gianni Infantino ava ku buyobozi bwa FIFA, nubwo yo yisubiyeho ku gitekerezo cyo guhagarika kwitabira amarushanwa ategurwa n’uru rwego ruyobora ruhago ku Isi.
-
Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026 (Amafoto)
27 August, by Iradukunda OlivierKiyovu Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa 1/2, igera ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026. Ni umukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026.
-
KNC ntakozwa ibyo kurekura Hakim Hamiss ngo ajye muri Kiyovu Sports
28 August, by Iradukunda OlivierPerezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles ‘KNC’, wategetswe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), kurekura Hakim Hamiss akajya muri Kiyovu Sports, ntakozwa ibyo kumurekura.
IGIHE