Nyuma y’aho kapiteni wa Argentina, Lionel Messi ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’igikombe cy’Isi, rurangiranwa wo muri Argentina Diego Maradona n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Sepp Blatter ngo baratunguwe.
Umutoza wa Argentina, Alejandro Sabella avuga ko iki gihembo Messi yari agikwiye kuko yabafashije kugera ku mukino wa nyuma baherukagaho mu 1990.
Messi yatsinze ibitego bine byose mu mikino yo mu matsinda, bibiri bakina na Nigeria, Bosnia Herzegovina (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_amakuru
Worldcup_amakuru
Articles
-
Ntibavuga rumwe ku gihembo cyahawe Messi nk’umukinnyi w’igikombe cy’Isi 2014
15 July 2014, by Mathias Hitimana -
U Buholandi bwasezereye Costa Rica kuri penaliti buzacakirana na Argentina
6 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’iminota 120 rwabuze gica, umunyezamu w’u Buholandi Tim Krul yinjiye ku munota wa nyuma asimbuye akuramo penaliti ebyiri za Costa Rica, babona itike ya ½ aho bazahura na Argentina kuwa Gatatu saa 22.00.
Iminota 90 yarangiye baguye miswi 0-0 ndetse n’iminota 30 yinyongera bikomeza uko maze Krul wasimbuye Cillessen habura amasegonda 44, akuramo penaliti ya Bryan Ruiz na Michael Umana.
U Buholandi busezerera Costa Rica kuri penaliti 4-3. Penaliti z’u Buholandi zatewe na Robin van (…) -
U Bufaransa bwasezerewe, u Budage butegereje Brazil cyangwa Colombia
4 July 2014, by Mathias HitimanaU Budage bwatsinze u Bufaransa igitego 1-0 cya Matts Hummels ku munota wa 13 busezerewa mu gikombe cy’Isi 2014, mu gihe muri ½ u Budage buzahura n’itsinda hagati ya Brazil na Colombia kuwa Kabiri.
Myugariro wa Borussia Dortumund, Matts Hummels utarakinnye umukino wa Algeria kubera imvune yatsinze igitego cy’umutwe, umupira yateranye myugariro wa Real Madrid Raphaël Varane. Niwo wari umupira wa mbere, Abadage bateye mu izamu rya Hugo Lloris, igitego cya mbere atsinzwe mu gice cya mbere muri (…) -
Latino: Brazil vs Chili, Uruguay itarimo Suarez irahura na Colombia muri 1/8
28 June 2014, by Mathias HitimanaKuri uyu wa Gatandatu saa 18.00, haratangizwa imikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi, Brazil yakiriye iyi mikino irakina na Chili naho Colombia ihure na Uruguay itarimo rutahizamu Luis Suarez wamaze guhagarikwa imikino 9.
Brazil vs Chili Saa 18.00 @Estadio Mineirão
Myugariro wa Brazil, David Luiz wagize akabazo mu myitozo ari kuvurwa ku buryo yakina umukino wa Chili. Fernandinho ashobora kubanza mu kibuga nubwo umutoza Felipe Luiz Scolari bigaragara ko agifitiye icyizere Paulinho. (…) -
Ifoto y’umutoza wa Espagne Del Bosque n’abakapiteni be yibajijweho byinshi
15 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo gutsindwa n’u Buholande ibitego 5-1, mbere y’imyitozo ya mbere ya Espagne, umutoza Vicente Del Bosque n’aba kapiteni be Iker Casillas na Xavi Hernandez yatangijwe n’ibiganiro byihariye.
Mbere y’imyitozo ya mu gitondo, Del Bosque n’umwungirije Toni Grande bagize ibiganiro byihariye n’abahagarariye abakinnyi mu gihe cy’iminota 15. Abakinnyi bakinnye n’u Buholande bahawe ikiruhuko mu gihe abasimbura bakoze imyitozo bisanzwe.
Del Bosque yayoboye umukino w’amakipe y’abasimbura nyuma (…) -
Brazil izahura na Chili, u Buholandi na Mexique muri 1/8 cy’irangiza
24 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo gutsinda Cameroun ibitego 4-1, Brazil izakina na Chili naho Mexique yatsinze Croatia 3-1 ihure n’u Buholandi muri 1/8 cy’irangiza kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Cameroun yasezerewe nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ikurikirana yagombaga gukina na Brazil yasabwaga kunganya ikabona itike ya 1/8 cyangwa gutsinda ngo idahura n’u Buholandi bwa mbere mu itsinda A.
Ku munota wa 17, Neymar yatanze icyizere atsinda igitego cya mbere aherejwe umupira na Luis Gustavo mu mukino wa 100 (…) -
Na Nigeria yanze kwitoza itarabona agahimbazamusyi
27 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe kuri uyu wa Mbere, Nigeria icakirana n’u Bufaransa muri 1/8 cy’irangiza, abakinnyi banze gukora imyitozo kuko batarahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi ko kuba barabonye iyi tike.
Nigeria yabonye itike nyuma yo gutsindwa n’Argentina irangiza ari iya kabiri n’amanota ane, abakinnyi banze gukora imyitozo yo kuri uyu wa Kane nimugoroba.
Nigeria yagombaga gutangira imyitozo saa 18.00 (amasaha yo muri Brazil), mbere y’isaha abatoza n’abaganga bagiye muri bisi ndetse n’abasirikare (…) -
Buri mukinnyi wa Cote d’Ivoir azahabwa miliyoni 26 Rwf nibabona itike ya 1/8
23 June 2014, by Mathias HitimanaPerezida wa Cote d’Ivoir, Alassane Ouattara yemeje ko igihe ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoir yaba ibonye itike ya 1/8 cy’irangiza buri mukinnyi yahabwa ibihumbi 38 800 $ (miliyoni 26 n’ibihumbi 694 Rwf) nk’agahimbazamusyi.
Ibi abakinnyi bari babisezeranyijwe kuwa Gatandatu na Guillaume Soro, Perezida w’inteko ishinga amategeko wari muri Brazil areba umukino batsinzwe na Colombia ibitego 2-1.
Soro yavuze ko icy’ingenzi ari ugutera imbaraga abakinnyi ngo bashobore kugera muri 1/8 ku nshuro (…) -
Ku nshuro ya mbere, Algeria na Nigeria, amakipe abiri y’Afurika muri 1/8
27 June 2014, by Mathias HitimanaMu mateka y’igikombe cy’Isi, amakipe abiri y’Afurika ageze muri 1/8 cy’irangiza, nyuma y’aho Algeria inganyije n’u Burusiya igitego 1-1 ibona itike isanze Nigeria.
Ku munota wa 6, Aleksandr Kokorin yatsindiye u Burusiya igitego cya mbere cyashoboraga kubaha itike igihe u Bubiligi bwaba butsinze Koreya y’Epfo.
Islam Slimani yagomboye ku munota 60, igitego cy’umutwe aherejwe na Yacine Brahim. Ni igitego cya kabiri Slimani muri iyi mikino.
Kimwe nko mu 2010, Algeria yari yagabanye amanota (…) -
Brazil vs u Budage, amafoto mbere y’umukino
8 July 2014, by Mathias HitimanaBrazil yakiriye u Budage muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Isi, ikomeza izahura n’izatsinda ejo hagati y’u Buholandi na Argentina ku mukino wa nyuma tariki ya 13 Nyakanga 2014 kuri Estádio Maracanã.
Uyu mukino urasiga Brazil ikinnye imikino 104 n’u Budage 102 mu gikombe cy’Isi myinshi ku ikipe imwe. Brazil yinjije igitego muri buri mu mukino yahuyemo n’u Budage mu nshuro 10.
Brazil yatsindiwe rimwe muri ½ mu 1938 n’u Butaliyani, batsinda gatanu banganya rimwe bakomeza kuri penaliti mu (…)
IGIHE