Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’urubyiruko ruturutse mu bihugu by’Afurika ku ruhare rwabo ku iterambere ry’uyu mugabane, yavuze ko mu mwanya yagize wo gukurikirana amakipe yari awuhagarariye mu gikombe cy’Isi yasanze abura gufatanya no gukora nk’itsinda.
Umwe mu bahagarariye Cameroun mbere yo kugira icyo avuga muri ibi biganiro yasabye imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu cye yasezerewe mu gikombe cy’Isi ku ikubitiro itsinzwe imikino itatu yose.
Aha niho Perezida Kagame yahereye (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_amakuru
Worldcup_amakuru
Articles
-
Uko Perezida Kagame yabonye amakipe y’Afurika mu gikombe cy’Isi
3 July 2014, by Mathias Hitimana -
Suarez yarumye Chiellini, u Butaliyani busezererwa na Uruguay
24 June 2014, by Mathias HitimanaIgitego cya Diego Godín ku munota wa 81 gisezereye Abataliyani mu gikombe cy’Isi nubwo umusifuzi yirengegije ikosa Luis Suarez yakoreye Chiellini wamwerekaga ko yamurumye, Uruguay ikomeje hamwe na Costa Rica ya mbere mu itsinda D.
Mu gice cya mbere, Andrea Pirlo yagerageje amahirwe ariko ishoti rye rishyirwa muri koroneri n’umunyezamu wa Uruguay, Fernando Muslera, kimwe nk’irya Ciro Immobile ryanyuze gato hejuru y’izamu.
Bavuye kuruhuka, Edinson Cavani yagerageje gushaka penaliti ariko (…) -
Argentina izakina n’Abadage ku mukino wa nyuma
10 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma kurangiza iminota 120 baguye miswi, Argentina ya Lionel Messi yasezereye u Buholandi kuri penaliti 4-2 ibona itike yo gukina ku nshuro ya gatanu umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi aho bagishaka ku nshuro ya gatatu.
Umukino wa nyuma: u Budage vs Argentina, tariki ya 13/7/2014 saa 21.00 @Estadio do Maracanã
Umwanya wa gatatu: Brazil vs u Buholandi, tariki ya 12/7/2014 saa 22.00 @Estádio Nacional Mané Garrincha
Nubwo yari yashoboye guhagarika Messi, myugariro w’u Buholandi Ron Vlaar (…) -
Nyuma y’imyaka 24, Argentina igeze muri ½
5 July 2014, by Mathias HitimanaIgitego cya Gonzalo Higuaín yatsinze u Bubiligi ku munota wa 8 gitumye babona itike ya ½ cyirangiza mu gikombe cy’Isi baherukaga mu 1990, izahura kuri uyu wa Gatatu n’iyitsinda hagati y’u Buholandi na Costa Rica.
Argentina yakinaga umukino wa 50 n’ikipe y’i Burayi aho yatsinzemo imikino 21 igatsindwa 16, baherukaga gusezerera u Bubiligi mu 1986 babutsinze ibitego 2-0 bya Diego Maradona.
Higuaín yaherejwe umupira na Ángel di María, waje kuva mu kibuga avunitse, atera ishoti mu izamu rya (…) -
U Butaliyani na Uruguay barakizwa na Mbuga, Cote d’Ivoire muri 1/8
24 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe Costa Rica na Colombia zamaze kubona itike ya 1/8, Uruguay iracakirana n’u Butaliyani naho Cote d’Ivoir ikine n’u Bugereki zishakamo izikomeza mu itsinda C na D.
Saa 18.00:
Uruguay vs u Butaliyani @ Arena das Dunas
Costa Rica vs u Bwongereza @ Estadio Mineirão
Costa Rica yabonye itike ya 1/8 nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza irakira u Bwongereza bwamaze gusezererwa.
Umutoza w’u Bwongereza Roy Hodgson wahawe icyizere n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FA) (…) -
Argentina n’u Buholandi, ninde uzahura n’u Budage ku mukino wa nyuma?
9 July 2014, by Mathias HitimanaNtibiremezwa niba kapiteni w’u Buholandi, Robin Van Persie urwaye mu nda ashobora gukina n’Argentina muri ½ cy’igikombe cy’Isi nubwo iyi nayo iba idafite Ángel di María wavunitse ku mukino w’u Bubiligi.
U Buholandi vs Argentina saa 22.00 @ Arena de São Paulo
Kubera ikibazo yagize mu nda, Van Persie yakoze imyitozo yihariye wenyine kuri uyu wa Kabiri mu gihe Nigel De Jong wari wavunitse tariki ya 29 Kamena yatunguranye agaruka mu myitozo.
Umutoza w’u Buholandi, Luis Van Gaal avuga ko (…) -
Neymar yasezerewe mu gikombe cy’Isi
5 July 2014, by Mathias HitimanaUbwo umukino wahuzaga Brazil na Colombia wegeraga umusozo, rutahizamu Neymar yavunitse igufwa ry’umugongo akaba atazakina umukino isigaye y’igikombe cy’Isi aho azamara ibyumweru 4 kugera kuri 6 adakina.
Neymar yatewe ivi mu mugongo na Juan Zuniga ku munota wa 88 ubwo batsindaga Colombia ahita asohorwa mu kibuga ajyanwa ku bitaro by’i Fortaleza.
Umuganga wa Brazil, Rodgiro Lasmar yahise atangaza ko Neymar adashobora gukina undi mukino w’igikombe cy’Isi kubera ivi yatewe mu mugongo (…) -
Colombia izacakirana na Brazil muri 1/4, James Rodríguez rutahizamu w’irushanwa
29 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo gutsinda Uruguay ibitego 2-0 bya James Rodríguez wabaye rutahizamu w’irushanwa n’ibitego 5, Colombia izakina na Brazil muri ¼ kuwa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2014.
Aya makipe yombi yakinaga abura ba rutahizamu bagenderaho, Luis Suarez wa Uruguay wahagaritswe imikino 9 naho Radamel Falcao yavunitse mbere y’iyi mikino.
Ku munota wa 28, Rodríguez watowe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) nk’umukinnyi mwiza w’amatsinda yatsinze igitego cya mbere ku mupira yatereye (…) -
U Budage bwatwaye igikombe cy’Isi 2014 ku nshuro ya kane
13 July 2014, by Mathias HitimanaIgitego cya Mario Götze yatsinze Argentina ku munota wa 113 gitumye u Budage butwara igikombe cya kane cy’Isi, cya mbere nyuma yo kwiyunga mu 1990.
Götze yasimbuye Miloslave Klose ku munota wa 88, yaherejwe umupira na Andre Schürrle ahagarika umupira ku gituza ahita atsinda igitego.
Iki gitego cya Mario Götze wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino gikuyeho umuhigo w’igikombe cyo mu 1998 cyari cyatsinzwemo ibitego 171.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari 0-0 nubwo Gonzalo (…) -
Umutoza wa Ghana yirukanye abakinnyi 2 mbere yo gucakirana na Portugal
26 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo guhabwa miliyoni 3$ y’agahimbazamusyi, umutoza wa Ghana Kwesi Appiah yirukanye mu mwiherero Kevin-Prince Boateng na Sulley Muntari ku mpamvu bivugwa ko ari imyitwarire mibi.
Amakuru aturuka muri uyu mwiherero ni uko Muntari yakubise umwe mu bayoboye itsinda rya Ghana muri Brazil, Moses Armah nyuma y’intonganya naho Boateng atuka umutoza Kwesi Appiah mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu.
Muntari yari yahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo mu gihe Boateng yashoboraga gukina (…)
IGIHE