Umukino wa mbere mu itsinda G, u Budage bwanyagiye Portugal ibitego 4-0 harimo bitatu bya Thomas Müller mu gihe myugariro wa Portugal, Pepe yahawe ikarita y’umutuku.
Ku munota wa 12, Thomas Muller wari ukiniye u Budage umukino wa 50 yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti ku ikosa Pereira yari akoreye Mario Götze.
Myugariro wa Borussia Dortumund, Mats Hummels yatsindiye u Budage igitego cy’umutwe kuri koroneri yari itewe na Mesut Özil ku munota wa 32.
Pepe yaje guhabwa ikarita (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_amakuru
Worldcup_amakuru
Articles
-
U Budage bwanyagiye Portugal ya Cristiano Ronaldo
16 June 2014, by Mathias Hitimana -
Ayo Mexico ihemba umutoza ku mwaka,uw’u Burusiya ayahembwa mu cyumweru
16 June 2014, by Munyengabe Murungi SabinKu rutonde rw’abatoza , bari mu gikombe cy’Isi, bahembwa amafaranga menshi rwashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru Forbes Magazine, rugaragaza ko umushahara umutoza wa Mexico ahabwa umwaka wose, u Burusiya buwuhemba Fabio Capello ku cyumweru. Umutaliyani Fabio Capello, umutoza w’ikipe y’u Burusiya, umushahara ahabwa ku mwaka ungana n’amadorali ya Amerika 11,300,000 ndetse akaba abarirwa mu batoza 10 ba mbere bahembwa neza. Forbes Magazine yakoze urutonde rugaragaza imishahara y’abatoza (…)
-
Brazil nta Neymar na Thiago Silva irakira u Budage bushaka kwihimura
8 July 2014, by Mathias HitimanaMu gihe Neymar yavunitse akava mu gikombe cy’Isi na kapiteni Thiago Silva akaba yarahagaritswe umukino wa ½ cy’irangiza, Brazil irahura n’u Budage ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’Isinyuma yo kubatwara igikombe cyo mu 2002.
Brazil vs u Budage saa 22.00 @ Estadio Mineirao, Belo Horizonte
Kubera imvune ya Neymar, umutoza wa Brazil Luiz Felipe Scolari ashobora kumusimbuza Willian cyangwa Bernard mu gihe myugariro, kapiteni Thiago Silva yasimburwa na Dante naho David Luiz akayobora bagenzi (…) -
Nigeria, ikipe ya mbere y’Afurika yabonye itike ya 1/8 izahura n’u Bufaransa
25 June 2014, by Mathias HitimanaNubwo yatsinzwe na Argentina ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma wo mu itsinda F, Nigeria yatwaye igikombe cy’Afurika ibaye ikipe ya mbere kuri uyu mugabane ibonye itike ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi 2014.
Nigeria ikomeje ari iya kabiri mu itsinda F n’amanota ane ikurikiye Argentina ya mbere ifite amanota 9. Andi makipe yari ahagarariye Afurika nka Cameroun na Cote d’Ivoir yamaze gusezererwa hasigayemo Algeria na Ghana.
Lionel Messi yatsindiye Argentina igitego ku munota wa gatatu (…)
IGIHE