00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ishuri rya Mutagatifu Andereya haravugwa yo icyorezo cy’amaso (Updated)

Yanditswe na

Roger Marc Rutindukanamurego

Kuya 24 May 2012 saa 03:37
Yasuwe :

Muri iyi minsi Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya ruherereye i Nyamirambo rwugarijwe n’icyorezo cy’indwara y’amaso, mu Rwanda amenyerewe ku izina ry’’Amarundi’.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga n’umuyobozi w’iri shuri Padiri Kibanguka kuri uyu wa Gatatu; yatangaje ko babanje kubona abanyeshuri basaba impushya zo kujya kwivuza barimo kugenda baba benshi kandi bose bajya kwivuza indwara imwe, ariyo y’amaso kandi bigaragara koko ko bayarwaye; biza kugaragara rero ko iyo (…)

Muri iyi minsi Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya ruherereye i Nyamirambo rwugarijwe n’icyorezo cy’indwara y’amaso, mu Rwanda amenyerewe ku izina ry’’Amarundi’.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga n’umuyobozi w’iri shuri Padiri Kibanguka kuri uyu wa Gatatu; yatangaje ko babanje kubona abanyeshuri basaba impushya zo kujya kwivuza barimo kugenda baba benshi kandi bose bajya kwivuza indwara imwe, ariyo y’amaso kandi bigaragara koko ko bayarwaye; biza kugaragara rero ko iyo ndwara yabaye icyorezo mu kigo, aribwo bahise batangira gahunda yo kuyikumira.

Nyuma yo kubona ko iyi ndwara yabaye icyorezo; Ubuyobozi bw’ikigo bwafashe umwanzuro w’uko abanyeshuri basanzwe bacumbikirwa mu kigo, batagomba gusohoka ngo bagire aho bahurira n’abandi biga bataha, cyangwa se biga ku bindi bigo mu rwego rwo gukumira ko yakomeza kwiyongera ikagera no mu bandi banyeshuri.

Nyuma yo kugumisha abo banyeshuri mu kigo; bitabaje Akarere ka Nyarugenge icyo kigo kibarizwamo, kugirango kabagezeho imiti yo kubavura.

Padiri yakomeje atangariza IGIHE ko Akarere gafatanyije n’inzobere mu by’indwara z’amaso, kabahaye imiti yizewe yitwa Chlorenfenicol na Tetracycline, kuburyo ubu icyo cyorezo kirimo kugabanuka bishimishije.

Uyu muyobozi kandi akomeza gukangurira abanyeshuri kugira isuku ihagije kugirango harwanywe ikwirakwizwa ry’indwara z’ibyorezo.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima kuri iyi ndwara

Minisiteri y’Ubuzima iri gukurikirana iki kibazo cy’indwara y’amaso. Amabwiriza yaroherejwe ku bigo by’amashuri n’amavuriro ku buryo bwo kwirinda no kuvura iyi ndwara.

Dore muri make uko iyi ndwara bayirinda:

Indwara bayandura gute?

Umuntu yandura iyo ahuye n’imirishyi cyangwa amarira y’umuntu urwaye. Umuntu yakwandura kandi igihe akoze ku bintu byagiyeho amarira cyangwa imirishyi y’umurwayi w’amaso (ibikoresho by’isuku, inzugi,…)

Uburyo bwo Kwirinda iyi ndwara:

Kwita kw’isuku y’umubiri;

Ukaraba intoki kenshi

Wirinda gukoza intoki mu maso

Wirinda gusangira ibikoresho by’isuku na mugenzi wawe

Kugabanya ingendo z’uwagaragayeho uburwayi;

Kuvurira abarwayi aho bari (aho bishoboka)

Kuguma mu rugo igihe umuntu arwaye

Kugabanya gusohoka mu bigo ku banyeshuri biga babamo (ahagaragaye uburwayi)

Gutandukanya abanyeshuri barwaye n’abandi ku biga baba mu bigo

Icyitonderwa: Iyi ndwara ntabwo ikaze, ikira hagati y’iminsi ibiri n’itatu iyo umuntu bamuvuye hakiri kare.

Ubu butumwa buzaganirwaho mu muganda w’iki cyumweru kugira ngo buri wese amenye uko yakwifata.

Amakuru dukesha Arthur Asiimwe/Umuyobozi wa RHCC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages