00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukongomani akurikiranyweho kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukorana n’imyuka ya Shitani

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 September 2012 saa 09:14
Yasuwe :

Rusizi: Pasitori witwa Kimanuka Juvenal w’Umukongomani kuwa 04 Nzeri 2012 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu, aho avuga ko bukoreshwa n’imyuka ya sekibi ubu akaba ari kuri Sitatio ya Polisi y’i Kamembe.
Amwe mumagambo uyu Mupasiteri yakoreshaga, ngo yabwiraga abaturage ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukorana n’imyuka ya shitani.
Nyuma y’umwanya munini imbaga y’abaturage yaje (…)

Rusizi: Pasitori witwa Kimanuka Juvenal w’Umukongomani kuwa 04 Nzeri 2012 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu, aho avuga ko bukoreshwa n’imyuka ya sekibi ubu akaba ari kuri Sitatio ya Polisi y’i Kamembe.

Amwe mumagambo uyu Mupasiteri yakoreshaga, ngo yabwiraga abaturage ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukorana n’imyuka ya shitani.

Nyuma y’umwanya munini imbaga y’abaturage yaje kumwumva bamwe baje kubihirwa n’ayo magambo bahamagara inzego z’umutekano zimuta muri yombi kubwo guteza umutekano muke muri rubanda.

Mukiganiro twagiranye n’uwo mupasiteri , yatangaje ko y’ari yaje gucuruza indirimbo ze no kuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.

Hari abibaza ukuntu yavuye iwabo akaza kuvuga ubutumwa, kandi akabuvugira mu muhanda atari mu rusengero kandi atari umwenegihugu bikabayobera.

Pasitori witwa Kimanuka Juvenal

Kuri icyo kibazo yavuze ko ari umuvugabutumwa utagira umupaka, ko kandi n’abantu benshi bamuzi ko asanzwe abikora kuburyo ngo ntawakwirirwa amwibazaho byinshi.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages