Ibihugu bya Afurika birajwe ishinga n’iterambere rirambye kandi umwe mu misemburo yaryo ukaba guteza imbere urwego rw’inganda hagamijwe kwihaza mu bucuruzi no gushimangira ubuhahirane hagati yabyo.
Home > Keywords > Subdomains > ausummitnews
ausummitnews
Articles
-
Macky Sall yabwiye Abaperezida ba Afurika ko nta mashanyarazi iterambere ari inzozi
16 July 2016, by Israel Ishimwe -
Kuki Pasiporo Nyafurika zizahera mu bayobozi aho kuba abaturage basanzwe?
14 July 2016, by Philbert GirinemaKimwe mu byitezwe mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iri kubera i Kigali, ni imurikwa rya Pasiporo Nyafurika, ku ikubitiro izashyikirizwa, abakuru b’ibihugu, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Intumwa z’Ibihugu muri AU, bose bakoraniye i Kigali.
-
Inama ya AU yatumye imihanda minini ya Kigali yongera gufungwa
10 July 2016, by Philbert GirinemaImihanda yose ihurira mu masangano yo kuri Kigali Convention Center ifunze kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, hagamijwe koroshya ingendo n’imigendekere myiza y’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
-
Umwiherero wa bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU mu mafoto
17 July 2016, by Ferdinand ManiraguhaKuri uyu wa Gatandatu abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Iteramabere IGAD, bahuriye mu nama biga mu ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani y’Epfo.
Kuri uwo munsi kandi ni nabwo habaye inama y’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU, aho bigaga ku buryo Afurika yabona inkunga.
-
Gatanya hagati ya Afurika na ICC ishobora kubera i Kigali
30 March 2016, by Philbert GirinemaKwijujuta, kuvugira mu matamatama no kwinubira igifatwa nk’isura nshya y’ubukoroni ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), bishobora gushyirirwaho akadomo mu nama izabera i Kigali, aho byitezwe ko ibyo bihugu bishobora gucana umubano n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
-
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abize mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton
13 July 2016, by Philbert GirinemaPerezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na bamwe mu bakozi n’abize mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu gihugu bitegereza inzego bashobora gufatanyamo n’u Rwanda mu bijyanye n’imari.
-
Perezida Kagame na Madamu basuye Convention Center na Radisson Blu hotel
29 June 2016, by Philbert GirinemaPerezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye inyubako ya Convention Center na Radisson Blu Hotel,izakira inama y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU) izabera i Kigali mu kwezi gutaha.
-
AU Summit: Amatora yananiranye, habuze usimbura Dr Dlamini Zuma
18 July 2016, by Ferdinand ManiraguhaMu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.
-
Perezida Kagame yasabye abaperezida ba Afurika gushyira hamwe bagateza imbere umugabane
17 July 2016, by Ferdinand ManiraguhaPerezida Paul Kagame yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika kuzirikana ihame ry’ubumwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wubakiyeho, ibihugu bigahuza imbaraga hagamijwe kuzana ibisubizo by’ibibazo Afurika ifite.
-
Perezida Bashir yakoze mu jisho ICC iheruka gusaba u Rwanda kumuta muri yombi
18 July 2016, by Kanamugire EmmanuelUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ruheruka gusaba u Rwanda guta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar al Bashir, aho rumushinja ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
IGIHE