Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi, FEBABU, ryasabye ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’Isi kwemerera Dynamo BBC kwambara imyambaro itariho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ubwo iraba yitabira imikino ya BAL (Basketball Africa League).
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > BAL_2024
BAL_2024
Articles
-
U Burundi bwasabiye Dynamo BBC kutambara Visit Rwanda
9 March 2024, by Jean de Dieu Tuyizere -
Dynamo BBC yanze kwambara Visit Rwanda, yatangiye neza imikino ya BAL 2024
10 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisDynamo BBC y’i Burundi yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 86-73 mu mukino wa mbere w’iy’itsinda rya Kalahari muri BAL 2024.
-
Dynamo BBC yo mu Burundi yatewe mpaga izira kwanga kwambara Visit Rwanda
10 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisIkipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc, ku Cyumweru saa Kumi, nyuma yo kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.
-
Dynamo y’i Burundi yemeye kwambara umuterankunga Visit Rwanda igakomeza irushanwa
11 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisIkipe ya Dynamo BBC y’i Burundi yemeye kwambara Visit Rwanda ku myambararo yayo, bityo ikaba igomba gukomeza imikino ya BAL yari yatangiye neza ariko ikaza guterwa mpaga kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.
-
Dynamo BBC yabaye kampe nkabyinane hagati ya Federasiyo na Leta y’i Burundi
12 March 2024, by Iradukunda OlivierIshyirahamwe rya Basketball i Burundi (FEBABU), ryandikiye ikipe ya Dynamo BBC riyihanangiriza ku mwanzuro yari yafashe wo kongera gukina muri BAL yubahirije amabwiriza yose arigenga.
-
Dynamo BBC yinangiye ku kwambara Visit Rwanda, yakuwe muri BAL
12 March 2024, by Iradukunda OlivierDynamo BBC yo mu Burundi yatewe mpaga ya kabiri ihita ikurwa mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), nyuma yo kwanga kuva ku izima ngo yambare umwambaro uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’.
-
Abakinnyi ba Dynamo BBC batakambiye Perezida Ndayishimiye biba iby’ubusa
13 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisAbakinnyi ba Dynamo BBC iheruka gukurwa mu mikino ya BAL 2024, batakambiye Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, bamusaba kubemerera kwambara imyambaro yemewe bagakomeza irushanwa ariko biba iby’ubusa.
-
Dynamo BBC yanze gucyurwa na RwandAir, yageranye i Bujumbura ishavu
14 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisDynamo BBC y’i Burundi iherutse gukurwa muri BAL 2024 kubera kwanga kwambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda, yanze gucyurwa na RwandAir, ndetse ubwo yari igeze i Bujumbura yanga kuvugisha itangazamakuru.
-
Al Ittihad itegerejwe mu mikino ya gicuti na APR BBC yageze i Kigali
22 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisAl Ittihad Alexandria yo mu Misiri yageze mu Rwanda aho ije gukina imikino ibiri ya gicuti na APR BBC mu rwego rwo gukomeza kwitegura Basketball Africa League (BAL) 2024.
-
Bigoranye, APR BBC yatsinze Al Ittihad mu mukino wa mbere wa gicuti (Amafoto)
24 March 2024, by Byiringiro Osée ElvisAPR BBC yatsinze Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri amanota 77-76, mu mukino wa mbere wa gicuti wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024.
IGIHE