Nta gihe cyashira utumvise abavuga ko Abanyarwanda badafite umuco wo gusoma, ko aho gusoma ibitabo bamwe bihitiramo gusoma amacupa mu tubari.
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > dusangirijambo_article
dusangirijambo_article
Articles
-
Uko Karekezi Martine yabaye umwanditsi w’ibitabo abitewe no kubura inkuru akoresha yigisha abana
17 June 2019, by Ferdinand Maniraguha -
Rwamagana: Urubyiruko rwatangiye gukora imashini zibika imboga n’izumisha imyaka
8 July 2019, by Ferdinand ManiraguhaHashize iminsi Kabagambe Juvénal atangiye gukora imashini zumisha imyaka ndetse n’izibika imboga, yifashishije ubumenyi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.
-
Gasore wakijijwe ibikomere bya Jenoside na siporo yitangiye abatuye aho yababarijwe
16 April 2018, by Manzi Rema JulesNyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abari ibibondo bayirokotse ubu bahagaze bwuma, bamwe bubatse ingo, abandi bigarurira icyizere cyo kubaho, aho batanga umusanzu mu kunga umuryango Nyarwanda washegeshwe n’urwango rwabibwe n’ubutegetsi bubi.
-
Muberuka Gaella, umunyamideli w’imyaka umunani ufite inzozi zo kuzaba nka Naomi Campbell
3 June 2019, by Muvunyi ArsèneMuberuka Sangwa Gaella umwana watangiye kumurika imideli afite imyaka itanu, avuga ko afite inzozi zo kuzandika amateka muri uyu mwuga akaba nka Naomi Campbell.
-
Niyonkuru afite inyota yo guhangana na caguwa yifashishije ubwoya bw’intama
19 August 2019, by Ferdinand ManiraguhaIbihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byafashe icyemezo cyo guca intege imyenda n’inkweto za caguwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi, aho nko mu Rwanda kuva ku wa 1 Nyakanga 2016, ibyinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.
-
Mukagahima, umukobwa ufite ubuhanga bwo kubyaza amavuta yo guteka mu bihaza
7 July 2019, by Sekamana MathiasIgihaza ni rimwe mu mafunguro yafatwaga nk’aciriritse cyane mu Rwanda rwo hambere ndetse bamwe mu bashakaga kugitesha agaciro bacyitaga indyo y’abagore.
-
Uko Bizimana yarangije Kaminuza agashinga uruganda rwarwanyije imirire mibi n’ubukene iwabo
30 May 2019, by Hakizimana Jean PaulBizimana Jean Bosco ni rwiyemezamirimo ukizamuka wize ibijyanye n’ubuhinzi muri kaminuza, avuyeyo asubira iwabo ahashinga uruganda rukora ibijyanye n’ifu z’amoko atandukanye zatumye ikibazo cy’imirire mibi cyaharangwaga kigabanyuka.
-
Imibereho ya Karema wavukanye ubumuga, wiyubakiye inzu y’arenga miliyoni 18 atangiriye kuri 700 Frw
9 August 2017, by Thamimu HakizimanaKarema Gabriel wavukanye ubumuga bw’amaguru budasanzwe, byatumye agendera mu kagare, atangarirwa na benshi bitewe n’uburyo yiteje imbere n’icyizere cyo kwigira no gutunga umuryango we nta we ategeye amaboko.
-
Mukandayisenga, umukobwa wacuruje ibisheke akaba ageze ku ruganda ruto rubibyazamo vino n’imitobe
3 June 2019, by Ferdinand ManiraguhaImyaka ibiri irashize Mukandayisenga Clementine asubitse ibyo gushaka akazi nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akayoboka inzira yo kubyaza umusaruro ibisheke.
Uyu mukobwa wize ibijyanye n’ibaruramari, igisheke cyabaye inshuti ye kuva mu bwana ku mihanda ya Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, aho yajyaga abirangura ari ingeri akajya kubicuruza.
Mu gihe yabaga abicuruza ari ingeri, ntiyari azi ko umunsi umwe azagera aho akavumburamo ko hejuru y’umutobe wabyo uryoshye, (…) -
Rubavu: Intambwe ijya mbere ku rubyiruko rwatangije umushinga wo gukora imashini zitunganya umusaruro w’ubuhinzi
28 June 2019, by Iradukunda SergeAbasore bane bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri sosiyete yitwa Rubavu Electro Mechanical Services ikora imashini zitunganya umusaruro ukomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, bemeza ko byabahinduriye ubuzima, bakanafasha abandi gutera imbere.
IGIHE