Nyuma yo gutwara igihembo cy’ahaterera kugeza ku munsi wa gatandatu, umunya-Erithrea Eyob Metkel niwe wegukanye umwanya wa mbere ubwo abasiganwa ku magare bahagurukaga i Huye berekeza i Kigali, akoresheje amasaha 3 iminota 3 n’amasegonda 15; Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Bosco yaje ku mwanya wa gatatu mu gihe Umunya-Afurika y’Epfo, Girdlestone Dylan aracyambaye umupira w’umuhondo, umunsi wa gatatu.
Abasiganwa 63 bahagurutse i Huye saa yine zuzuye. Ku Km cya 15 nibwo abakinnyi batatu (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeTourdurwanda
HomeTourdurwanda
Articles
-
Umunya- Erithrea, Eyob uwa mbere Huye-Kigali, Dylan aracyayoboye habura umunsi umwe
23 November 2013, by Mathias Hitimana -
COGEBANQUE irifuza kuza imbere mu ruhando rwa banki mu Rwanda - Lamontagne
24 November 2013Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE, Alain Lepatre Lamontagne avuga ko yishimiye uburyo isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda 2013, ryagenze nk’umwe mu baterankunga bakuru, yemeza ko igihembo batanze cy’umukinnyi uterera kurusha abandi gifite byinshi gisobanuye kuri banki iri gukorana umuvuduko ngo ihaze ibyifuzo by’abakiriya babo.
Lamontagne yakurikiranye iminsi ibiri ya Tour du Rwanda, ubwo abasiganwa bavaga i Kigali berekeza Kirehe ku munsi wa mbere hamwe n’umunsi wa gatandatu, bava i Huye (…) -
Tour du Rwanda: Abanyamerika bageze mu Rwanda, andi makipe azahagera kuwa Kane
12 November 2013Ikipe ya Novo Nordisk yahoze yitwa Team Type I yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze mu Rwanda aho izitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare, Tour du Rwanda rizatangira kuri iki Cyumweru tariki ya 17 kugera tariki ya 24 Ugushingo 2013.
Novo Nordisk yitabiriye bwa mbere isiganwa ryo mu 2009 ubwo ryashyirwaga ku ndangabihe mpuzamahanga. Mu 2011, umukinnyi wa Team Type I, Reijnen Kiel yegukanye umwanya wa mbere.
Amakipe menshi azagera i Kigali kuwa Kane arimo AS Be Co Eritrea, (…) -
MTN Qhubeka iri gusimburana ku mwanya wa mbere, Thomson yarwaye, Meintjes aba uwa Mbere
20 November 2013, by Mathias HitimanaUbwo abasiganwaga bahaguruka i Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byamenyekanye ko Jay Robert Thompson wari uwa mbere ku rutonde rusange yarwaye, mugenzi we bakinana muri MTN Qhubeka, Meintjes Louis aba uwa mbere kuva Rubavu-Kinigi atwara n’umwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa gatatu.
Meintjes Louis w’imyaka 21 niwe mukinnyi wa kabiri ku Isi mu gusiganwa ku magare mu batarengeje imyaka 23. Yakoresheje isaha imwe iminota 52 n’amasegonda 54 kuva i Rubavu kugera i Karongi ku ntera (…) -
Umunya Afurika y’Epfo Jay Thompson yegukanye umwanya wa mbere, Hadi kuwa 8
18 November 2013, by Mathias HitimanaUmunya Afurika y’Epfo Jay Robert Thompson ukinira MTN Qhubeca niwe wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda kuva i Kigali berekeza i Kirehe yambara umupira w’umuhondo wari ufitwe n’Umunyarwanda Hadi Janvier waguye bageze i Rwamagana arangiza ku mwanya wa 8.
Ni urugendo rwa Km 129,9 aho ubutumburike bwari hejuru Mwirebezo urenze mu mujyi wa Kibungo hafite m1700 yakoresheje amasaha 3 iminota 12 n’amasegonda 2.
Thomson yavuze ko byavugwaga ko uyu ariwo munsi uzaba woroshye mu (…) -
Musanze: Konti ya “Iyubakire” ya Cogebanque mu gufasha abaturage kwiyubakira inzu
20 November 2013, by Mathias HitimanaCogebanque yazanye konti yise “Iyubakire” yo gufasha abayigana kubakwamo amazu meza, mashya, kandi agezweho mu gufasha abatuye i Musanze kwigirira inyubako zijyanye n’igihe.
Kubwayezu Livingstone, Umuyobozi w’ishami rya Cogebanque mu mujyi wa Musanze, avuga ko kuba umujyi bakoreramo utera imbere byihuse cyane mu bijyanye n’inyubako zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi n’amahoteli byatumye bashaka icyafasha abahatuye n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati "Dufite konti yitwa Iyubakire aho (…) -
Tour du Rwanda: Ndayisenga yegukanye umunsi wa kabiri na bagenzi be 5 baza mu b’imbere
19 November 2013, by Mathias HitimanaUmunyarwanda Ndayisenga Valens, ukinira Rwanda Akagera, niwe wabaye uwa mbere ubwo abasiganwaga ku magari bavaga i Rwamagana berekeza i Musanze akoresheje amasaha 4 iminota 5 n’amasegonda 44 (4h05’44") ku ntera ya Km 151,5. Mu bakinnyi 10 ba mbere harimo Abanyarwanda 6.
Kuva i Kabuga mu mujyi wa Kigali kugera kuri Base mu karere ka Gakenke, Nathan Byukusenge, ukinira Rwanda Karisimbi, yari uwa mbere yakirwa na Gasore Hategeka waje gusigira Ruhumirza Abraham umwanya wo gukomeza guhatana (…)
IGIHE