Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyarwanda ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kurangwa n’umutima wo gufasha abayirokotse hanongerwa imbaraga mu byatuma u Rwanda ruba igihugu cyiza.
Home > Keywords > Kwibuka_Events > Kwibuka_Amakuru
Kwibuka_Amakuru
Articles
-
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka
7 April 2018, by IGIHE -
Sudani: Abanyarwanda n’inshuti zabo bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
13 April 2014, by Mathias HitimanaAbanyarwanda baba muri Sudani n’inshuti z’u Rwanda, bakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mugoroba wo kuwa10 Mata.
Muri uwo muhango n’abanyamahanga benshi harimo n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Sudani, abahagarariye ibihugu byabo muri Sudani, imiryango mpuzamahanga, abayobozi ba IUA.
Nyuma y’umunota wo guceceka mu kwibuka abazize Jenocide, Umujyanama wa kabiri akaba by’agateganyo ahagarariye ibiro mpuzampahanga by’u Rwanda muri Sudani, Shyaka (…) -
Berlin: Abanyarwanda bibukiye Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rw’iyakorewe Abayahudi
13 April 2018, by Karirima A. NgarambeAbanyarwanda n’inshuti zabo mu Budage bitabiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku rwibutso rw’amateka y’iyakorewe Abayahudi ruri i Berlin, Topography of Terror.
-
Ineza y’ababyeyi be yatumye arokoka ari rukumbi mu muryango w’abantu umunani
9 April 2014Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abavandimwe ba Uwamahoro Liliane; mu muryango w’abantu umunani, yarokotse ari umwe rukumbi. Nyamara asanga ineza ababyeyi be bari barakoreye abaje babasaba ubufasha ari yo yatumye arokoka.
Uwamahoro Liliane wavutse kuri Gasasira Marcel na Kaneza Concessa mu 1986, avukira mu kagari ka Masoro mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Avukana n`abana batandatu: abahungu babiri n’abakobwa batatu. Ubwo umuryango wabo wose wari ugizwe (…) -
Abanyakigali bavuka i Rubavu bakusanyijwe miliyoni 11,7 yo kubaka urwibutso rwa Jenoside
20 April 2014, by Mathias HitimanaAbikorera, abanyapolitike n’abavuka i Rubavu batandukanye baba mu mujyi wa Kigali bakusanyije miliyoni 11.78 mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu.
Iki gikorwa cyo gushaka uko hazubakwa urwibutso cyabereye mu mujyi wa Kigali, kuwa 19 Mata 2014. Urwo rwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, ruzaba rurimo amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Gisenyi.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe (…) -
Kigali: ADEPR yibutse abari abakirisitu bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
28 May 2018, by Sengurebe JoelMu gihe u Rwanda n’amahanga bikiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero rya ADEPR ribinyujije muri paruwasi zitandukanye zo mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali ryibutse abakirisitu bagenzi baryo bishwe bazizwa uko bavutse.
-
Kamonyi: Depite Mukarugema yasabye abaturage gukomeza gusigasira ubumwe bwabo
16 April 2014Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukarugema Alphonsine yasabye abaturage kurushaho gusagasira ubumwe bwabo kuko ari bwo buzatuma imibanire yabo irushaho kuba myiza.
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, mu muhango wabereye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Mugina, uyu mudepite yaganirije abari bitabiriye uyu muhango ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu (…) -
Minisitiri Busingye yashimangiye ko nta wahangara u Rwanda rwirwanyeho mu myaka 25 ishize
7 April 2019, by Ferdinand ManiraguhaMinisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yavuze ko nta kizatsimbura u Rwanda rwabashije kwivana mu bibazo rwari rurimo mu myaka 25 ishize, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
-
Amerika yihanganishije u Rwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
8 April 2018, by Jean Pierre TuyisengeLeta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu mezi atatu.
-
Botswana: Abanyarwanda bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
27 April 2014, by Mathias HitimanaAbanyarwanda baba muri Botswana, kuri uyu wa 26 Mata mu murwana mukuru Gaberone, bibutse ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wo kwibuka watangijwe na Ambasaderi Vincent Karega, uretse Abanyarwanda, wanitabiriwe n’Abadipolomate batandukanye, abayobozi bo muri Guverinoma ya Botswana, abarimu muri za kaminuza, n’bandi bose hamwe bagera kuri 90.
Umuhango wo kwibuka waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, no kureba filimi zivvuga kuri Jenoside n’ubumwe n’ubwiyunge (…)
IGIHE