Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga, na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, bombi bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.
Hari hashize iminsi 100 babwiye umuryango w’abibumbye ko nibadatabara ngo bambure abicanyi intwaro, mu Rwanda hazacura imiborogo.
By’umwihariko Kavaruganda yabonanye n’uwari ukuriye MINUAR, Jacques Roger Booh-Booh, mu nzu yari atuyemo hafi ya Hotel Umubano-Merdien. Ikiganiro bagiranye uwo munsi cyari icyo kwereka LONI (…)
Home > Keywords > Kwibuka_Events > Kwibuka20_Umuhamya
Kwibuka20_Umuhamya
Articles
-
7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe
7 January 2014 -
Habyarimana n’Abagome n’Abagambanyi mu mugambi wa Jenoside
22 February 2014Nagiye numva abantu batari bake bavuga jenoside nk’icyaha kivuga kwicwa kw’abantu b’ubwoko ubu n’ubu, ariko bakareba ahanini umubare minini w’abishwe. Kumva neza icyo cyaha bisaba kumva imitere yacyo, by’umwihariko kwita ku byiciro icyo cyaha kinyuramo gitegurwa.
Kumenya ibyo byiciro, nkuko byasobanuwe n’umuhanga witwa Dr. Gregory Stanton, bituma umuntu abasha gusobanukirwa gato, igituma hari abantu badukiriye abaturanyi babo bakabica kandi mu mibereho isanzwe ntacyo bapfaga.
Muri ibyo (…) -
Menya uko imyiteguro ya jenoside i Kigali yanogejwe mu mpera za Werurwe 1994
31 March 2014Mu nyandiko ivuga uko intumwa ya papa mu Rwanda, Cardinal Giuseppe Bertello yabwiye Habyarimana ko bigaragara ko gahunda ye ari ukunaniza ishyirwa mu bikorwa by’amahoro ya Arusha no gutegurwa umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Byari bifite ishingiro. Ibi byose byategurwaga ni ikimenyetso cy’uko amasezerano y’amahoro ya Arusha atahabwaga agaciro n’ubutegetsi bwari bwarayasinyanye na FPR. Na jenoside yamubwiye nayo yarakozwe ingaruka zayo tukaba tukibana nazo.
Kuwa 30 Werurwe 2014, urumuri (…) -
8/1/1994: Interahamwe na FAR bahura, CLADHO, Pro-Femmes na CCOAIB bamaganye urwango
8 January 2014Perezida Juvenal Habarimana arahira ku wa 5 Mutarama 1994 hanyuma ntashobore kurahiza abadepite uwo munsi, ndetse na nyuma yaho, byari ikimenyetso cy’uko hariho umwijima w’icuraburindi imbere.
Mu bice byinshi by’igihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, umutekano w’abantu n’ibyabo wakomezaga kuba muke cyane.
Ababyibuka, nta munsi n’umwe wahitaga abantu badatewe grenade cyangwa se ngo baterwe n’Interahamwe cyangwa Impuzamugambi.
Icyo gihe hari ibice bimwe na bimwe by’umujyi abantu (…) -
12/1/1994: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside; Amri Sued yaramushinje
12 January 2014Ku itariki 12 Mutarama 1994, Gen. Romeo Dallaire yakiriye igisubizo kuva i New York kuli Fax yari yaraye aboherereje ababurira ku mugambi wariho wo gutsemba Abatutsi. Ni igisubizo cyoherejwe na Iqbal Riza mu izina rya Kofi Annan mu buyobozi bushinzwe gucunga umutekano (DPKO).
Icyo gisubizo cyarimo ubujiji niba atari ubugome budasanzwe. Iqbal Riza yategetse Dallaire kujya kubwira Perezida Juvenal Habyarimana ibyo yari yarabwiwe na Jean Pierre Turatsinze. Ngo ariko akanabibwira ba ambasaderi (…) -
Rwanda 1963: "Singishoboye kuba umukozi wa Leta ikora Jenoside"
22 December 2013“Singishoboye gukomeza kureberera ntavuga. Sinumva ukuntu abanyamahanga bose bakorera ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda binumira. Ndabifata nk’ubufatanyacyaha. Byashoboka bite ko nkomeza kwigisha mw’ishuri ubutegetsi buza bukavanamo abana bakajya kubica? Nakomeza gute kwigisha abana bashobora kwicwa ejo cyangwa ejobundi”. Hashize imyaka 50 byanditswe n’umugabo w’Umusuwisi witwa Denis-Gilles VUILLEMIN, mu kinyamakuru Le Monde cyo ku wa 17 Mutarama 1964. Mu nyandiko ye (…)
-
Menya ba Gashozantambara n’abatoje Interahamwe muri Gikongoro
22 March 2014Kuva mu mwaka w’1992, Perezida Juvenal Habyarimana abantu batangiye kumwita Ikinani. Iryo zina ryakomotse ku cyivugo yigeze kwivuga ari muri kongre ya MRND ko ari “Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi.”
Hari ikinyamakuru Imbaga cyabyamaganye. Soma iyi nyandiko: “Imvugo ‘Abagome n’abagambanyi’ mu mugambi wa jenoside” unasome n’iyi: “Habyarimana n’Abagome n’Abagambanyi mu mugambi wa jenoside”.
Cyakora si icyo kinyamakuru cyonyine cyumvise ko umukuru w’igihugu yari yagiciyemo ibice. (…) -
Mutarama 1994: Ubwicanyi bwagombaga guhitana imbaga ntibwari bukiri ibanga
2 February 2014, by Mathias HitimanaUkwezi kwa Mutarama 1994 kwigaragajemo ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga.
Imbunda nka za Kalashnikov, amasasu na za gerenade, byakwizwaga mu baturage b’Abahutu nijoro n’umunsi biherekejwe na za genade. Hamwe bagahabwa imipanga n’ibindi bikoresho. Abashishoza babonaga ko inzira u Rwanda rwaganaga yari mu mwijima.
Usibye izo zatanzwe hiyongeragaho intwaro gakondo, amacumu n’imyambi, abaturage babaga bafite.
Imyigaragambyo y’Interahamwe zambaye imyenda yazo (…) -
Mbere ya Jenoside Simbikangwa, inkoramutima ya Habyarimana, yavuzweho ubugome
4 February 2014, by Mathias HitimanaUrubanza rwa Capt. Pascal Simbikangwa rwatangiye kuburanishwa i mu Bufaransa, aho aregwa ibyaha bya Jenoside. Nk’uko abatamuzi babitekereza, kubera kutamumenya, Simbikangwa yari akomeye cyane mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana ku buryo abantu badashobora kubyiyumvisha.
Nta muntu uzi aho yakuye ububasha kwa Habyarimana budasanzwe, ariko yari abufite buhagije. Hari abavuga ko ngo ari ukubera ko yari muramu wa Col. Elie Sagatwa, uyu Sagatwa akaba yari muramu wa Habyarimana n’umunyamabanga (…) -
Ba nyirabayazana b’ingengabitekerezo ya Jenoside
13 March 2014Jenoside itegurwa hari abantu bari babizi bakabicamo amarenga bigira abahanuzi. Hari ikinyamakuru cyitwaga Ijambo cyayoborwaga na Hangimana Francois Xavier.
Icyo kinyamakuru ni muri bimwe byavuze umugambi wa jenoside, kinabivuga mu magambo adaca iruhande. “Abatutsi ntibashobora gutsemba Abahutu ariko abahutu bashobora gutsemba abatutsi.” Ijambo No 62 Ugushyingo 1993 (p.10)
Ibyo umwanditsi w’ibi yategekerezaga ntiwabimenya. Yanditse asa n’usubiza uwari umubajije ngo hagati y’Umuhutu (…)
IGIHE