Tugarutse kuri gahunda y’umuhamya w’amateka ya jenoside n’uburyo yateguwe. Uku kwibukiranya bigenewe abato n’abandi batabimenye. Twizeye ko bizanafasha kwibutsa abantu bahora bavuga ko jenoside yatewe no guhanurwa kw’indege ya Perezida Habyarimana, ari ukutamenya cyangwa kwirengagiza amateka.
Umunsi nk’uyu, 16 Mutarama 1994, Interahamwe, n’aba PAWA bari bakamejeje mu myigaragambyo bashoreje kuri stade i Nyamirambo. Abari bayitabiriye ntibari munsi y’ibihumbi bitanu.
Mubavuze icyo gihe (…)
Home > Keywords > Kwibuka_Events > Kwibuka20_Umuhamya
Kwibuka20_Umuhamya
Articles
-
16/1/1994: Mugenzi mu Nterahamwe, Umufaransa na Kinani; Umubiligi ntiyatabara Turatsinze
16 January 2014 -
9/1/1994 Agatha ati ku kinyoma Habyarimana ntarushwa, RTLM iti MINUAR yanga Interahamwe
9 January 2014Kutarahira kw’abadepite ndetse n’abaminisitiri nkuko byagombaga kugenda ku itariki ya 5 Mutarama byakomeje kuzana umwuka mubi cyane.
Imyigaragambyo yabereye i Kigali ku itariki ya 8 Mutarama, ahanini yabaye mu masaha ya mugitondo, nubwo hari aho uduco tumwe na tumwe twakomezaga kuba mu mihanda no guhohotera abantu.
Aho ni nko ku Kacyiru hafi y’ahari icyicaro gikuru cya polisi ubu ngubu, hafi ya statiyo ya esansi na Hotel Alpha Palace, i Gikondo, mu Biryogo no mu Cyahafi.
Ku mugoroba wa (…) -
21-23/1/1994: Diyoseze ya Nyundo yamaganye abakwirakwiza intwaro Abafaransa bo bazigemura
23 January 2014Ukwezi kwa Mutarama 1994 kugana mu mpera, iterabwoba ry’Interahamwe mu Rwanda n’imyitozo yazo byari bikabije. Iyi myigaragambyo y’Interahamwe n’Impuzamugambi, yabaga hafi buri munsi.
Abaturiye umujyi wa Kigali bari bamaze kumenyera kubona uduco tw’urwo rubyiruko rwari rwaratojwe kuzoreka igihugu binaganitse ku mamodoka cyangwa bahagaze ku mapikipiki.
Aho wanyuraga hose wumvaga amaradiyo yuzuye amagambo y’urwango yabaga ari mu maradiyo y’abantu bumva abanyamakuru ba RTLM bavugaga (…) -
18/1/1994: Yitandukanyije na MINUAR, Habyarimana, Agathe na Twagiramungu bacirwa gupfa
18 January 2014Ni icyaha cyangwa ubugome, kumenya ko hari umugambi wo gukora Jenoside ukabyirengagiza. Ikibigira icyaha n’ubugome ni uko muri make uba ubaye icyitso cy’abicanyi.
Birushaho kuba bibi iyo ubimenye ufite ububasha bwo gutabara ntubikore. MINUAR yari yarabwiwe n’umunyarwanda wari mu mutwe w’Interahamwe zateguraga Jenoside.
Ibyo bari barabwiwe n’uwo munyarwanda, Jean Pierre TURATSINZE, byaje kuba impfabusa n’ubwo bari baraperereje bagasanga ari ukuri.
Uretse kandi n’amakuru bari barahawe na (…) -
1-3/2/1994: Ubuyobozi, ubugome n’urugomo by’Interahamwe, abaziteraga inkunga n’aho zitorezaga
4 February 2014Ukwezi kwa Gashyantare 1994, kwatangiye ibikorwa by’interahamwe n’iterabwoba ryazo ritacyihishira. Ku itariki ya 1 Gashyantare 1994, uwari Umushinjacyaha wa Kigali, Francois Nsanzuwera yandikiye umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire amubwira ikibazo cy’umutekano muke warangwaga mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Nsanzuwera yagaragarije umukuriye mu kazi ko ibikorwa by’umutekano muke byiyongeraga cyane bigatera ubwoba bukabije abaturage basanzwe, ndetse n’abakozi ba Leta.
Yamumenyeshaga (…) -
24-27/1/1994 Interahamwe zateguraga jenoside, guhahamura MINUAR no guhangana n’Ababiligi
28 January 2014Hari hashize amezi hafi atandatu Amasezerano y’Amahoro ya Arusha asinywe. Amasezerano yari yarasinywe na Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi.
Ayo masezerano niyo yanatumye abayobozi ba FPR Inkotanyi basesekara i Kigali ku itariki ya 28 Ukuboza 1993.
Abantu batonze ku mihanda kuva i Nyacyonga, Gatsata... kugera CND, bavugiriza impundu Inkotanyi basanganiye. Uko kwakirwa neza kw’Inkotanyi, byeretse Leta ya MRND ko n’ubwo bari baragerageje kubangisha abaturage, umutego wari waranze gufata. (…)
IGIHE