“Rwanda, Urukerereza,” ni amwe mu magambo usoma ku myambaro isa yambawe n’abagore n’abagabo binjiriye rimwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuwa Gatatu. Buri wese muri aba bagenzi yari afite akanyamuneza kamugaragara ku maso. Abandi bagenzi barabitegerezaga, bagasoma ya magambo “Rwanda” mu bitugu, n”Urukerereza” mu gituza.
Home > Keywords > RwandaDay > RwandaDay_2016
RwandaDay_2016
Articles
-
San Francisco:U Rwanda rwababereye urukerereza
24 September 2016, by Kanamugire Emmanuel -
Ibyo wamenya ku Mujyi wa San Francisco ugiye kwakira Rwanda Day
22 September 2016, by Philbert GirinemaAbanyarwanda baturutse imihanda yose, bagiye gukoranira mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, mu munsi umenyerewe nka Rwanda Day aho uyu mwaka bazagaruka ku muco nyarwanda by’umwihariko.
-
USA: Abanyemari b’Abanyarwanda babukereye muri Rwanda Day i San Francisco
24 September 2016, by Philbert GirinemaMu gihe kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa San Francisco ho muri California hateganyijwe umunsi ngarukamwaka wa Rwanda Day, abantu b’ingeri zose bamaze gusesekara i San Francisco. Muri aba baje baturitse mu Rwanda higanjemo Abanyemari n’abandi bakora ibikorwa by’ubushabitsi.
-
USA: Mbere ya Rwanda Day, Abanyarwanda basogongeje abanyamahanga ku muco wabo
20 September 2016, by Uwishyaka Jean LouisMu gihe Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo baturutse imihanda yose cyane abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura guhurira hamwe mu gikorwa ngarukamwaka cya Rwanda Cultural Day yari imenyerewe nka Rwanda Day, abatuye muri Leta ya Maine bo biyibukije zimwe mu nkingi za mwamba z’Umuco Nyarwanda.
-
Impanuro za Perezida Kagame muri Rwanda Day zashize (Video)
23 September 2016, by Israel IshimweRwanda Day ni umunsi uhuza abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse n’inshuti aho baganira ku iterambere rirambye, bagahabwa n’impanuro zitandukanye n’Umukuru w’Igihugu ndetse bakarebera hamwe uburyo bwo guteza imbere igihugu.
-
Rwanda Day: Fairbanks yagaragaje inkomoko y’intsinzi y’Abanyarwanda
25 September 2016, by Philbert GirinemaMu kiganiro kigamije kureba ‘Akamaro k’umuco mu kubaka iterambere n’igihugu’, Umunyamerika, Michael Fairbanks, yavuze ko intsinzi y’u Rwanda ikomoka mu ndangaciro zo kwanga ikibi no kwishakamo ibisubizo.
-
Rwanda Day: Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren
25 September 2016, by Philbert GirinemaPasiteri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback Church, yagaragaje ko mu gihe cyose amaze akorana n’ibihugu bitandukanye nta gihugu na kimwe yabonye kimeze nk’u Rwanda mu nzego zinyuranye.
-
Bwa mbere, Abanyarwanda batuye mu Burusiya bazitabira Rwanda Day
17 September 2015, by Karirima A. NgarambeNyuma y’imyaka ibiri Ambasade y’u Rwanda ifunguwe mu Burusiya, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bazitabira ku nshuro ya mbere Rwanda Day, igikorwa gihuza Abanyarwanda bakaganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
-
Ibirango ndangamuco Nyarwanda bizerekanwa muri Rwanda Day (Amafoto)
21 September 2016, by Israel IshimweHashize imyaka itandatu Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira muri Rwanda Day bakaganira ku cyateza imbere igihugu, kuri iyi nshuro uwo munsi ntusanzwe kuko wahariwe gusubira ku isoko y’umuco Nyarwanda wo nkingi y’iterambere.
-
Abahanzi 9 bazaririmba mu birori bya Rwanda Cultural Day i San Francisco
14 September 2016, by Munyengabe Murungi SabinAbahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, abo mu cyiciro cy’abakuze n’itorero ry’igihugu batumiwe mu birori bikomeye bizahuza Abanyarwanda mu Mujyi wa San Francisco.
IGIHE