Perezida ugiyeho mu Rwanda arahira ko azubahiriza Itegeko Nshinga n’andi matageko, bamwe mu Banyarwanda basabye ko iri tegeko ryahinduka Perezida uriho akaba mu bakandida bahatanira uyu mwanya, bigatuma bamwe bibaza niba ataba anyuranyije n’indahiro ye.
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > Special_2017
Special_2017
Articles
-
Itegeko Nshinga rihindutse, Perezida Kagame yaba yishe indahiro ye?
17 March 2015, by Philbert Hagengimana -
Abakorerabushake mu gukumira ibyaha basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa
29 May 2015, by Philbert HagengimanaUrubyiruko rugera ku 11,035 ruturutse mu turere twose tw’u Rwanda hamwe n’abiga muri za Kaminuza zose bibumbiye mu ihuriro ry’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, bashyikirije Inteko Ishinga AMategeko Ubusabe bwa bo bw’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa, Perezida Kagame agakomeza akayobora.
-
ADEPR yagejeje ku Nteko ubusabe bw’abakirisitu bashaka ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
29 May 2015, by Mathias HitimanaItorero rya ADEPR ryashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, kuwa 18 Gicurasi 2015, imikono y’abakirisitu bayo basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa mu Ngingo y’101 igena manda z’Umukuru w’igihugu.
-
Nyamagabe : Abahinzi barenga 4700 bandikiye Inteko basaba ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
26 April 2015, by Mathias HitimanaAbanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’icyayi mu misozi y’ubutumburuke (KOBACYAMU) ikorera mu karere ka Nyamagabe basaga ibihumbi 4700 basinye ibaruwa basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa Perezida Kagame akaziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017.
-
Sena yashyikirijwe icyarimwe amabaruwa 250,000 y’abasaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
21 May 2015, by Mathias HitimanaAbanyarwanda bibumbiye mu itsinda ryitwa “Ni wowe” ryashyikirije Perezida wa Sena, Bernard Makuza, amabaruwa 251,966 y’abasaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101 ngo itazazitira Perezida Paul Kagame azabashe kongera kwiyamamariz kuyobora u Rwanda.
-
Kigali: Abagore bahoze bacururiza ku gataro barasaba ko Itegeko Nshinga rihinduka
30 April 2015, by Philbert GirinemaAbagore 730 bahoze bacururiza ku gataro basigaye baribumbiye mu makoperative, barasaba ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ikumira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kongera kwiyamamariza manda ya 3 ryahinduka kugira ngo bongere bamutora.
-
Green Party yasabye Kagame kudasinya Itegeko ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
29 August 2015, by Philbert HagengimanaIshyaka ‘The Democratic Green Party of Rwanda’, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ryasabye Perezida Kagame kudasinya itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe guhindura Itegeko Nshinga mbere y’uko umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga utangazwa.
-
Umwihariko w’amwe mu mashyaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
12 June 2015, by Philbert GirinemaAmashyaka amwe mu Rwanda yagiye agaragaza uruhande ahagazeho ku bikomeje gusabwa n’Abanyarwanda bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.
-
Abadepite bemeje ishyirwaho rya Komisiyo izafasha mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
20 August 2015, by Philbert HagengimanaInteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
-
U Bubiligi:Ibisabwa byose ngo amatora ya referendumu abe biri mu buryo
16 December 2015, by Kanamugire EmmanuelNyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora rya Referendumu n’icyo Referendumu igamije, hakemezwa ko izaba ku itariki ya 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda, imyiteguro irarimbanije.
IGIHE