Nyuma yo gutsinda Cameroun ibitego 4-1, Brazil izakina na Chili naho Mexique yatsinze Croatia 3-1 ihure n’u Buholandi muri 1/8 cy’irangiza kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Cameroun yasezerewe nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ikurikirana yagombaga gukina na Brazil yasabwaga kunganya ikabona itike ya 1/8 cyangwa gutsinda ngo idahura n’u Buholandi bwa mbere mu itsinda A.
Ku munota wa 17, Neymar yatanze icyizere atsinda igitego cya mbere aherejwe umupira na Luis Gustavo mu mukino wa 100 (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_slide
Worldcup_slide
Articles
-
Brazil izahura na Chili, u Buholandi na Mexique muri 1/8 cy’irangiza
24 June 2014, by Mathias Hitimana -
Uko Perezida Kagame yabonye amakipe y’Afurika mu gikombe cy’Isi
3 July 2014, by Mathias HitimanaUbwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’urubyiruko ruturutse mu bihugu by’Afurika ku ruhare rwabo ku iterambere ry’uyu mugabane, yavuze ko mu mwanya yagize wo gukurikirana amakipe yari awuhagarariye mu gikombe cy’Isi yasanze abura gufatanya no gukora nk’itsinda.
Umwe mu bahagarariye Cameroun mbere yo kugira icyo avuga muri ibi biganiro yasabye imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu cye yasezerewe mu gikombe cy’Isi ku ikubitiro itsinzwe imikino itatu yose.
Aha niho Perezida Kagame yahereye (…) -
Suarez yarumye Chiellini, u Butaliyani busezererwa na Uruguay
24 June 2014, by Mathias HitimanaIgitego cya Diego Godín ku munota wa 81 gisezereye Abataliyani mu gikombe cy’Isi nubwo umusifuzi yirengegije ikosa Luis Suarez yakoreye Chiellini wamwerekaga ko yamurumye, Uruguay ikomeje hamwe na Costa Rica ya mbere mu itsinda D.
Mu gice cya mbere, Andrea Pirlo yagerageje amahirwe ariko ishoti rye rishyirwa muri koroneri n’umunyezamu wa Uruguay, Fernando Muslera, kimwe nk’irya Ciro Immobile ryanyuze gato hejuru y’izamu.
Bavuye kuruhuka, Edinson Cavani yagerageje gushaka penaliti ariko (…) -
Neymar yasezerewe mu gikombe cy’Isi
5 July 2014, by Mathias HitimanaUbwo umukino wahuzaga Brazil na Colombia wegeraga umusozo, rutahizamu Neymar yavunitse igufwa ry’umugongo akaba atazakina umukino isigaye y’igikombe cy’Isi aho azamara ibyumweru 4 kugera kuri 6 adakina.
Neymar yatewe ivi mu mugongo na Juan Zuniga ku munota wa 88 ubwo batsindaga Colombia ahita asohorwa mu kibuga ajyanwa ku bitaro by’i Fortaleza.
Umuganga wa Brazil, Rodgiro Lasmar yahise atangaza ko Neymar adashobora gukina undi mukino w’igikombe cy’Isi kubera ivi yatewe mu mugongo (…) -
U Budage bwatwaye igikombe cy’Isi 2014 ku nshuro ya kane
13 July 2014, by Mathias HitimanaIgitego cya Mario Götze yatsinze Argentina ku munota wa 113 gitumye u Budage butwara igikombe cya kane cy’Isi, cya mbere nyuma yo kwiyunga mu 1990.
Götze yasimbuye Miloslave Klose ku munota wa 88, yaherejwe umupira na Andre Schürrle ahagarika umupira ku gituza ahita atsinda igitego.
Iki gitego cya Mario Götze wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino gikuyeho umuhigo w’igikombe cyo mu 1998 cyari cyatsinzwemo ibitego 171.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari 0-0 nubwo Gonzalo (…) -
Brazil 3-1 Croatia : Neymar yafashije Samba Boys kubona atatu ya mbere
13 June 2014, by Mathias HitimanaNeymar yatsinze ibitego bibiri afasha Brazil kubona amanota atatu ya mbere, iyobora itsinda A mu gihe itegereje umukino uhuza Mexique na Cameroun saa 18.00, nta kipe yakiriye iyi mikino iratsindirwa ku mukino ubanza.
Nyuma yo kotsa igitutu Brazil, myugariro wa Real Madrid na Brazil, Marcelo yananiwe kugarura umupira wari utewe na Olic yitsinda igitego ku munota wa 11. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’igikombe cy’Isi Brazil yitsinda igitego.
Ku munota wa 26, Neymar yafunguriye abandi (…) -
Brazil 2014: Espagne n’u Buholandi mu itsinda B
6 December 2013, by Mathias HitimanaEspagne n’u Buholande bakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 2010 bazacakirana mu mikino yo mu itsinda B, tariki ya 13 Kamena 2014, muri Brazil mu gihe Ubwongereza buri kumwe n’u Butaliyani, Ubudage na Portugal. Umukino ufungura iri rushanwa uzahuza Brazil na Croatia tariki ya 12 Kamena 2014 saa yine z’i Kigali.
Ku mukino wa nyuma wa 2010, Espagne yatsinze Ubuholande igitego 1-0 cya Andreas Iniesta itwara igikombe cya mbere cy’Isi, Espagne yongeye kandi guhura na Chili mu itsinda (…) -
Umunyarwanda uzasifura igikombe cy’Isi azerekeza muri Brazil tariki ya 31 Gicurasi
21 May 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo kwemezwa tariki ya 14 Mutarama 2014 n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA) ko azasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Brazil, umusifuzi wungirije Kabanda Felicien azahaguruka i Kigali tariki ya 31 Gicurasi 2014.
Iyi mikino izatangira tariki ya 12 Kamena isozwe tariki ya 13 Nyakanga 2014.
Umusifuzi wungirije, Kabanda ari mu itsinda riyobowe n’umusifuzi Bakary Papa Gassama wo muri Gambia uzaba yungirijwe na Ogbamariam Angesom wo muri Eritrea, bari mu basifuzi 25 (…)
IGIHE