Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Tariki 14 Nyakanga : Mu mateka

Tariki 14 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’itanu, hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1223 : Louis VIII yabaye umwami w’igihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’urupfu rwa Se Philip II w’u Bufaransa.

1943 : Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Joplin uri muri Leta ya Missouri hashinzwe ikirangamateka (Monument historique) cya mbere mu rwego rwo kubahisha umwirabura w’Umunyafurika, utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iki Kirangamateka kiswe George Washington Carver National Monument, gishingwa na Flanklin Delano Roosevelt, wagitanzeho ibihumbi mirongo itatu by’Amadorali y’Amerika.

1957 : Rawya Ateya, yahawe umwanya mu nteko ishinga amategeko ya Misiri, aba umugore wa mbere ubaye intumwa ya rubanda mu bihugu by’Abarabu byose.

1958 : Mu mpinduramatwara y’igihugu cya Iraq, ubutegetsi bwa cyami bwahiritswe n’abaturage, igihugu gihita kiyoborwa na Abdul Karim Kassem.

1960 : Umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza Dame Jane Morris Goodall yageze muri pariki ya Gombe mu gihugu cya Tanzaniya, uyu uba umunsi we wa mbere wo gutangira ubushakashatsi ku nguge.
Dame Jane Morris Goodall, ni umuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima cyane , yakoreye ubushakashatsi ku nguge mu gihe kigera ku myaka mirongo ine n’itanu, yabaye kandi intumwa y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye.

2002 : Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac yasimbutse urupfu rw’umuntu washakaga kumwivugana, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru uzwi cyane nka Bastille Day.
Uyu munsi ukaba uhimbazwa hibukwa igitero gikomeye mu mateka y’iki gihugu cyabereye ahitwa i Bastille.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1948 : Goodwill Zwelithini kaBhekuzulu, umwami w’Umuzulu

1971 : Madhu Sapre, ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, uzwi nk’umwe mu berekana imideli igezweho, akaba yarabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’isi w’ungirije, mu mwaka w’1992.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi mu mateka

1904 : Stephanus Johannes Paulus Kruger, uzwi cyane nka Paul Kruger, abamwisanzuragaho cyane bamuhimbaga izina ry’akabyiniriro ka Uncle Paul.
Azwi cyane mu rwego mpuzamahanga nk’umuntu warwanyije Abongereza cyane mu bihe by’ubukoloni. Yabaye Perezida wa gatanu ku rutonde rwabayoboye igihugu cya Afurika y’Epfo.

1918 : Quentin Roosevelt, umunyamerika watwaraga indege, ni umuhungu wa Perezida Theodore Roosevelt

2010 : Mădălina Manole, umuhanzi wo mu njyana ya Pop ukomoka muri Romaniya.