kwamamaza
Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Bahagaze Gute?
kwamamaza
kwamamaza
-->
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Jef Neve
    Jef Neve
  • Miss UR Huye
    Miss UR Huye
  • Patmos Choir
    Patmos Choir
Tariki 6 Ukuboza : Mu mateka

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1768: Bwa mbere hatangiye gusohoka inyandiko ya edition Encyclopedia Britannica.

1790: Icyicaro cya Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyavuye muri Leta ya New York cyimurirwa muri Philadelphia muri Pennsylvania.
1877: Hatangiye gusohoka inyandiko z’ikinyamakuru gikomeye cyitwa Washington Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1897: U Bwongereza nibwo bwabaye igihugu cya mbere mu gutunga amatagisi y’amamodoka mato (taxi voiture).

1989: Mu Ishuri ryitwa Ecole Polythechnique Massacre riri mu Mujyi wa Montreal muri Canada hiciwe abangavu bagera kuri 14. Gusa izina ry’iryo shuri ririmo ijambo ‘massacre’ bivuga ubwicanyi.

1977: Afurika y’Epfo yahaye ubwigenge Akarere ka Bophuthatswana, gusa ubwo bwigenge bwabaye nk’impfabusa kuko ako Karere katabaye igihugu ukwacyo ahubwo kakomeje kugengwa na Afurika y’Epfo.

2006: Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Ubushakashatsi bwo mu kirere (NASA) cyashyize ahagaragara amafoto yafashwe n’abashakashatsi agaragaza ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1985: Rudra Pratap Singh, umukinnyi wa cricket ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.

1986: Georgia Horsley, wabaye Nyampinga uhiga abandi mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 2007.

Bamwe mu batabaruste uyu munsi

2005: Devan Nair, wabaye Perezida wa Singapore

2005: Danny Williams, umuhanzi w’umuririrmbyi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.