kwamamaza
Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Bahagaze Gute?
kwamamaza
Amashusho

Rubavu, umujyi uteye amabengeza

Roadshow ya nyuma i Rubavu muri PGGSS...

Ubuhanga butangaje bw’Abanya-Cambodia bitabiriye
Inkumi zari zabucyereye mu myambaro yera de
Ibirori bya Dîner en Blanc byaritabiriwe i...

Perezida Kagame yakiriye abakuru b’ibihugu...

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama...

Ishusho y’Umujyi wa Kigali ugiye kwakira...

Ubukwe bwa Jimmy Mulisa, umutoza wungirije...

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania

Ubwo Perezida Kagame yasozaga itorero ry’urubyiruko
Ibirori byitabiriwe bishimishije
Imyiyereko y’abanyamideli muri Kigali Fashion...

Iterambere rirakataje mu mujyi wa Musanze

Amafoto y’ikigo cyahariwe inama ahazwi nka...

Imihanda ya Kimihurura iri kuvugururwa

Ikiganiro Minisitiri Didier Reynders na...

Iterambere ry’Agakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa...
Umuyobozi mukuru wa polisi IGP Gasana Emmanuel
Umuhango wo kwinjiza abapolisi bashya
Gen Murokore n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uwo  umuhango
Mu mafoto: Umuhango wo kwimika Musenyeri...

Umukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali
Umutoza wa Mauritius ntiyumvaga ibiri kumubaho
Ubwo Amavubi yanyagiraga Mauritius ibitego...

U Bufaransa: Abanyarwanda bahujwe n’ibiganiro...

Umukino wahuje u Rwanda na DRC

Inama ku mahirwe uturere dufite no kureba uko...
Muri Transform 2015 habereye imurika
Transform Africa 2015

Abaganga 15 bagiye gutyaza ubwenge muri...

Great season hotel

Edition Bakame yizihije isabukuru y’imyaka...

Ikiganiro Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa...

Umuhango wo gutangiza urugerero rw’abanyeshuri...

Ishuri EMVTC-Remera rigiye gutanga impamyabushob

Hateranye Inteko rusange y’Abanyamigabane ba...

Dallas: Perezida Kagame yahuye n’urubyiruko...

Kigali: Konka yafunguye iduka rishya ririmo...

Pariki y’Igihugu y’Akagera

Icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo...
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • East African University Debate
    East African University Debate
  • Family Convention
    Family Convention
Tariki 29 Kanama : Mu mateka

Tariki 29 Kanama ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na gatatu mu minsi igize umwaka hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sabine na Hypace.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1825 : Igihugu cya Portugal cyahaye ubwigenge Brazil.

1831: Michael Faraday, umuhanga mu butabire n’ubugenge yavumbuye icyo yise electromagnetic induction.

1869: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe umuhanda wa gari ya moshi wahawe izina rya Mount Washington Cog Railway .

1871: Mu gihugu cy’u Buyapani, Umwami w’Abami wari ufite izina ry’ubwami rya Meiji yatangaje ihagarikwa ry’uburyo bwo kuyobora butegereye abaturage buzwi nka han system, ashyiraho uturere n’intara nka bumwe mu buryo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage.

1898: Hatangiye ikompanyi ya Goodyear ikora ibijyanye n’amapine y’amamodoka.
Ubundi yashinzwe ifite izina rya The Goodyear Tire & Rubber Company ishingwa n’uwitwa Frank Seiberling.

1907: Ikiraro cya Québec cyaguye kiri kubakwa gihitana abantu bagera kuri 75.

1949: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakoze igerageza ku bisasu bya kirimbuzi bizwi nka atomic bomb; iri suzuma rizwi nka First Lightning ryabereye muri Kazakhstan ahitwa Semipalatinsk.

1997: Mu gihugu cya Algeria intagondwa zo mu mutwe w’Abayisilamu GIA (Armed Islamic Group of Algeria ) zakoreye ubwicanyi abaturage, zivugana abagera kuri 98. Ubu bwicanyi buzwi cyane nka Rais massacre.

2005: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika inkubi y’umuyaga ikomeye wiswe Katrina wibasiye zimwe muri Leta z’iki gihugu, cyane cyane Louisiana na Florida, ihitana abantu bagera ku 1836 ndetse wangiza ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyari 80 z’amadolari y’Amerika.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1876: Kim Gu wayoboye mu buryo bw’agateganyo igihugu cya Koreya.

1978: Celestine Babayaro, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2003: Sayed Mohammed Baqir al-Hakim wabaye umuyobozi wa Irak.

2007: Alfred Peet, rwiyemezamirimo wo mu gihugu cy’u Budage washinze Peet’s Coffee & Tea.