Inkuru Ziheruka

Inkuru Nyamukuru

Wari uzi ko

  • Umujyi wa Kigali uyu mwaka uzizihiza imyaka 110 ishize ushinzwe n’umudage Dr Richard Kandt. Wabaye umurwa mukuru w’u Rwanda mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge usimbuye Nyanza i Bwami, na Astrida wari umurwa w’abakoloni.

  • Umujyi wa Jericho muri Palestina ni wo umaze igihe kirekire kurenza indi ku isi kuko washinzwe imyaka 9000 mbere y’ivuka rya Yesu. Ugubwa mu ntege na Byblos wo muri Libani washinzwe imyaka 5000 mbere ya Yesu.

  • Mu ndege zitwara abagenzi, iza ku isonga ku isi mu gukora urugendo rurerure idahagaze ni Air India ihuza Delhi ho mu Buhinde na San Fransisco muri Amerika, ni ukuvuga ibirometero 15127.83 hifashishijwe Boeing 777 mu masaha 15.

  • Mu 1966 abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni 6, mu gihe mu mwaka wa 2017 rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

g
g

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Moussa Camara

Yatsindiye Rayon Sports ibitego bibiri mu mukino umwe

.
Mugenzi Emmanuel

Nubwo afite ubumuga yitabira umurimo watumye yiyubakira inzu ya miliyoni 30

BAHAGAZE NABI
g
Mukansonera

Yafatanywe urumogi mu gihaza

g
Bigirimana

Afunzwe nyuma yo gufatanwa inoti 236 z’igihumbi z’inyiganano

Twitter

g
Mu Mateka: Tariki 19 Mutarama

Tariki 19 ni umunsi wa 19 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1949: Igihugu cya Cuba cyemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga.

1960: U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.

1975: Umutingito ukomeye wibasiye u Buhinde, by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.

1977: Bwa mbere mu mateka ya Miami na Florida hagwa urubura, uretse aho rwaguye bikomeye no muri Bahamas.

1978: Imodoka ya nyuma yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yakorewe mu gihugu cy’u Budage nibwo yashyizwe ku isoko. Iyi yari imodoka ya nyuma yakorewe ku ruganda rw’ahitwa Emden. Mu mwaka wa 2003 nibwo hasubukuwe ikorwa ry’izi modoka muri Amerika y’Amajyepfo.

1983: Uruganda rwa Apple Inc. rwatangaje ku mugaragaro ishyirwa ku isoko rya Apple Lisa, mudasobwa ikoreshwa n’umuntu ku giti cye ndetse ifite n’igikoresho bita souris.

1986: Ku nshuro ya mbere nibwo hakozwe virus zishyirwa muri za mudasobwa. Iyi virusi yakozwe n’abavandimwe bazwi nka Farooq Alvi bose baturuka gihugu cya Pakistan ahitwa Lahore.

1993: Leta ya Czech ndeste nna Repubulika ya Slovakia byunjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1997: Nyuma y’imyaka 30 Yasser Arafat yagarutse i Hebron aza kwifatanya n’abandi kwishimira Umujyi wa West Bank igihugu cya Israel cyari vcyimaze gutanga.

Yasser Arafat

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1946: Dolly Parton, ikirangirire mu gucuranga no kuririmba indirimbo mu njyana ya country.

Dolly Rebecca Parton

1977: Lauren Etame Mayer, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon.

1984: Jimmy Kebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Mali.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: Bettino Craxi, wigize kuba Minisitiri w’Intebe w’igihuu cy’u Butaliyani.

2006: Aoun Al-Sharif Qasim, umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Sudani.

g
g

IGIHE Events

  • igihe_event1
    Kigali Vibrates Poetry
  • igihe_event1
    UKURI album launch
servicemag
Kigali Vibrates Poetry
servicemag
UKURI album launch
servicemag
I am Kigali
servicemag
Jef Neve

Inkuru z'amajwi

g
g

VIDEOS

AMAFOTO

f