Andy, izina rihabwa abantu b’abanyabirori

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mutarama 2018 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Andy rikomoka mu Kigereki ku izina Andreios, ari naho hava ijambo (Andros) bisobanura umugabo, indwanyi iharanira intsinzi cyangwa se umunyembaraga.

Andy ryabanje kuba nk’izina ry’akabyiniriro ryaturutse mu guhina Andrea, noneho bigeraho rihinduka izina ku giti cyaryo.

Ryahise riba izina rihurirwaho n’abantu bose baba abakobwa cyangwa abahungu.

Bamwe bandika Andi, Andrea, Andrew, Andres, Anderson, Andreas n’ubundi buryo butandukanye.

Bimwe mu byo ba Andy usanga bahuriyeho

Iyo ari umukobwa aba ari umunyamwete, ashaka ko ibintu byose arimo byihuta ku buryo muri we adakunda ijambo ihangane.

Ni umuntu ubaza ibintu byinshi, wisanzura ku bandi, ukundwa kandi uzi kuganira. Ni umunyamwete nicyo kintu abantu baba bamuziho , ni impirimbanyi kandi aruhuka ari uko ageze ku byo yifuza.

Mu rukundo arirekura akaganira kandi akifuza ko n’umukunzi we babana nta kwishishanya.

Iyo ari umuhungu Andy aba akunda umutekano usesuye ndetse no gukora ntawe umuhagaze hejuru cyangwa se ntawe umushyizeho igitutu.

Akunda kunoza ibyo akora, agira ikinyabupfura akaba ari nayo mpamvu aba yumva ko ntawe ukwiye kugira ibyo amubwiriza.

Kuryoshya biri mu bigize ubuzima bwe, akunda umuziki utuje kandi aba yikundira kujya mu birori no gusabana n’abandi. Ntabwo akunda ibintu byo kwigora ngo umuntu avunike akora cyane aba aziko ibintu byose bibaho ku bushake bw’Imana wavunika cyangwa utavunika ko ushobora guhirwa.

Akunda umuntu umushimira igihe hari impano yagaragaje kandi bituma arushaho gukora cyane.

Abahungu n’abakobwa bahabwa iri zina usanga barihebeye ibirori ndetse badatana n’aho byabereye.

Iyo akiri umwana Andy aba ashimishije ateye imbabazi ariko uko akura atangira gutinya ndetse akaba akeneye umuntu umutera umwete ndetse umushyigikira mu byo arimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza