Annie, izina ry’umukobwa ukunda kuba umuyobozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ugushyingo 2016 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Annie ni izina rya gikobwa rikomoka mu Giheburayo kuri Hannah bisobanuye ‘impuhwe.’ Rihabwa umwana wifitemo impano yo kuvugira abandi cyane abarengana ndetse no kuyobora.

Bimwe mu biranga ba Annie

Ni umuntu wiyemera, ukunda kuyobora kandi uba ushaka iteka kugaragaza itandukaniro hagati ye n’abandi. Asa n’usuzugura ariko si ku bantu bose, kuko byose abikora bitewe n’uko yakubonye.

Annie ni umuntu ugira amakenga, akaba n’umunyamatsiko, aba yumva yamenya utuntu twose ariko kandi agira ibanga, nta makuru wamukuraho atabishatse.

Aritanga cyane mu kazi gusa agira igitugu iyo abaye umuyobozi kuko aba yumva ko ibyo ashaka abandi bagomba kubikora.

Aho kugira ngo agire inshuti mbi zimuyobya cyangwa yumva atazishimiye kubera wenda ko hari ibyo badahuza, arazireka agahitamo kwigendana wenyine cyangwa se kwibana.

Iyo agiye kwiyemeza ikintu arabanza akareba ko kidahabanye n’ukwemera kwe ndetse n’urwego afite mu mashuri.

Annie biragoye kumusobanukirwa kuko rimwe na rimwe ashobora kukuryarya, ugasanga araseka kandi ababaye.

Mu rukundo, Annie yita cyane ku mukunzi we ariko ntabwo apfa kubigaragaza kuko abikora mu ibanga. Akunda umuntu umubwiza ukuri kuko nawe iyo azi ikintu atagica ku ruhande.

Azi gushima umuntu wakoze neza ko kwishimira ibyagezweho ariko n’uwakoze nabi cyangwa utagize icyo ageraho aramunenga.

Akunze kuyobora, kuba umunyabugeni no gukora imirimo yo kuvugira abarengana.

Ni umuntu ukunda kuba ahantu hatuje akitekerezaho kandi agashyira ibintu bye ku murongo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza