Clotilde, izina ry’umuntu wishimira abamufataho urugero

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Ukwakira 2016 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Clotilde ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kidage ku izina Chlotichilda risobanura ’icyamamare mu kurwana’.

Bimwe mu biranga ba Clotilde

Clotilde aratuje agendera inzira imwe adakebakeba, iyo atangiye ikintu arakirangiza kandi ibyo arimo byose abikora akomeje, nta mikino abigiramo.

Ni umuntu uzi gushakisha ubuzima, n’akazi kitwa ko gasuzuguritse iyo abona ko ariko kamuha icyo akeneye aragakora atazuyaje.

Clotilde ni umuntu udatinya, icyo yagambiriye kukubwira arakikubwira, ingaruka akazirengera.

Nubwo aba ari umuntu usa n’utinyitse, azi kwita ku bantu, akabaganiriza ndetse akanabasetsa mu gihe cyabyo.

Ni umunyembaraga agaragaza ingufu mu mikorere ye yose no mu kwiga igihe ari umunyeshuri usanga ari umuntu ukorana umwete.

Akunda umuntu ukurikiza inama ze cyangwa akamufataho urugero, ibyo bintu biramushimisha cyane akumva ko hari icyo amariye abandi.

Azi kwita ku bandi ariko byose abikora mu buryo bwe yabitekerejemo atavangiwe.

Nubwo adasahinda cyangwa ngo avuge menshi, ashimishwa no kuba ari kumwe n’inshuti ze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza