Donata, izina ry’umuntu wiyegereza abandi mu bihe bigoye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ugushyingo 2016 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Donata ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Gitaliyani rikaba risobanura ‘impano.’

Bimwe mu biranga ba Donata

Donata ni umuntu wiyegereza abandi mu gihe afite ibibazo, akagerageza gushaka ikintu cyamuhuza kugira ngo abyiyibagize.

Iyo ari mu bibazo usanga aribwo yiyegereje abantu cyane kurenza iyo ari mu bihe byiza.

Donata ni umuntu usanga atuje, udasamara ariko kandi wikunda, ushobora no kugaragaza agasuzuguro rimwe na rimwe.

Ni umuntu udapfa kwemera, muri we ahorana gushidikanya no gushaka guhinyuza ngo arebe ko ibyo abwiwe aribyo.

Mu ishuri aba ari umuhanga ariko ntakunda gusobanurira abandi mu gihe cy’amasomo, kubera kwikunda cyane usanga akora gahunda ze wenyine.

Iyo hari icyo agukeneyeho akwikundishaho cyane ariko iyo birangiye ntiwongera kumubona.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza