Izabiriza, izina ryifuriza nyiraryo kororoka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Mutarama 2017 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Izabiriza (izâabirîza) ni zina ry’abagore. Ni impine y’umugani w’umugenurano ugira uti:"Izaba iriza yabira maka".

Ibisobanuro byimbitse

Iriza: Ni inka ibyaye ubwa mbere ari bwo bita uburiza. Inka ibyaye bwa mbere iranakomeza, ikororoka. Bityo rero umugani uraganisha ku kuvuga ko inka izabyara ikagwiza igaragara kare.

Iryo zina baryita umwana w’igitsina gore bamwifuriza kubyara akororoka. Muri rusange rivuga ko umwana uzagira akamaro agaragara hakiri kare.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza