Ibisobanuro byimbitse
Kugira ijabo bisobanuye kugira akanyabugabo cyane cyane gashingiye ku bushishozi. Ni ukwerekana ko uri umugabo, utavogerwa. Umuntu ufite ijabo arangwa no kugira igitsure, ubutwari, icyubahiro no kwishongora.
Kalinijabo bivuga ufite ishema, uwiyubaha, kuryita umwana ni ibyerekana yuko umwifuriza kugira ijambo , ubutwari n’icyubahiro.
Ufite ijabo ntapfana ijambo, ahora avuga ukuri. Indi nyito ivuga kimwe n’ijabo ni ubwema.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).
TANGA IGITEKEREZO