Karinijabo, izina ry’umuntu wihagararaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 06:53
Yasuwe :
0 2

Karinijabo ni izina ry’igitsina gabo, hari n’abitwa Jabo, Nyirijabo, Uwijabo n’ayandi.

Ibisobanuro byimbitse

Ijabo: ni icyubahiro, ni ukwihagararaho cyangwa se kwiyubaha ntihagire ugusuzura. Kwita umwana Karinijabo ni ukumwifuriza kugira icyubahiro, kugira ubushobozi bwemeza abandi bakamuyoboka.

Umubyeyi wise iri zina aba ashatse nko kuvuga ati "Uyu mwana n’ubwo akiri muto ariko ndamwifuriza kugira kwishyiramo akanyabugabo akagaragaza ubushobozi bwe."

Umuntu w’ijabo ntatinya amaso kandi akunda kuvugisha ukuri ahagarara neza ku byo arimo.

Umwanzuro

Kuba umubyeyi yafata umwanzuro wo kwita umwana Karinijabo, ni u ukugaragaza amarangamutima amurimo yo kwifuriza umwana we kugira icyubahiro,ishema n’ijambo.

Ibu busobanuro bwatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza