Romeo, izina ry’umuntu w’amarangamutima menshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gashyantare 2017 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Romeo ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu gitaliyani ku izina Romaeus rikaba risobanura uwatembereye i Roma cyangwa uwemera inyigisho z’i Roma.

Bamwe Romaeus, Romanus , Roman , Romulus , Roman, Roma .

Bimwe mu biranga ba Romeo

Ni umuntu uhora wishimye kandi usabana mu buryo butuje adakabya. Ni umuntu wuzuye amarangamutima ariko uzi kuyagenzura kandi ibyo bituma akundwa cyane.

Ni umuhanga, ni umunyamwete kandi azi gushakira igisubizo buri kibazo cyose agezemo. Ni umuntu wirinda kandi wifata ku bijyanye no gucana inyuma , ahoranana inkomanga zituma adakunda guhemuka.

Ni umuntu ugira umutima mwiza agasezerana n’ibyo atazabona kubera kwanga kubabaza abandi. Ni umunyabugeni, akunda kwiga no kunguka ibintu bishya mu buzima bwe.

Akunda ibijyanye n’imirimo y’amaboko nko gushushanya, gusiga amarangi,agira impano zitandukanye. Iyo ari umwana, aba ari umuntu ukundana by’ukuri kandi ugirira ishyari uwo akunda kandi akamurwanira ishyaka. Aba kandi ari umwana urwaragurika kuko akantu kose kamukozeho gatuma ahindagurika mu buzima bwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244