Titus, izina ry’umuntu wanga abanebwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ukuboza 2016 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Titus, ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rikomoka ku nshinga yo mu kigereki yitwa ‘tīo’ isobanura kubaha cyangwa bigasobanura izina ry’icyubahiro.

Ryandikwa mu buryo butandukanye, bitewe n’ururimi riba ririmo, hari aho bandika Titos,Tiitus, Tito, Tite, Titas, Tytus, Titulus, Tit n’ukundi gutandukanye.

Bimwe mu biranga ba Titus

Ni umuntu ukeye, ugira gahunda,w’umunyakuri kandi uzi gukora cyane.

Ni umuntu ufata mu mutwe kandi bikamara igihe kirekire ku buryo niyo ari utuntu duto atugusubiriramo ukumirwa.

Ni umuntu wihambira akarangiza icyo yiyemeje gukora cyangwa akirengera ingaruka z’icyo yakoze.

Ni umuntu udakunda kuvuga ahubwo arareka ibikorwa bye bikivugira kuruta amagambo.

Akunda umurimo kandi , akazirana n’umuntu w’ibonekeza cyangwa w’umunebwe .

Aba ari umuntu ufite impano zitandukanye kandi ugerageza zose kuzibyaza umusaruro ngo hatagira n’imwe ipfa ubusa cyangwa ikazimira.

Akunda ubutabera no kurenganura abandi , ibyo bigatuma ahora ari umunyamahoro kuko ntawe yarenganya .

Kubera gukunda gukora no gushaka gukira vuba, Titus asa n’uwagira ishyari kuko usanga buri munsi arimo kurunguruka ibyo abandi bakoze ngo arebe ko ntawamuciyeho.

Niyo akiri muto aba akunda gukora, ugasanga yakoze n’ibyo batamubwiye cyangwa ibirenze urwego ariho.

Icyo gihe aba ashaka umuntu umushimira kandi akamutera umwete kuko iyo ateshejwe agaciro abireka kandi ntabisubiremo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza