Uwicyeza, izina rikomoka mu mihango yo kwera no kwirabura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Uwicyeza ni izina rya gikobwa, rivuga ufite uburanga cyangwa se umuntu mwiza.

Ibisobanuro byimbitse

Icyeza ni ijambo rifite inyito ebyiri mu kinyarwanda. Iya mbere ni uko bivuga amabengeza, ikintu cyiza cyane. Ibyo bisobanuye ko Uwicyeza byaba bivuga ufite uburanga buhebuje cyangwa Iribagiza.

Inyito ya kabiri ikomoka mu mihango yo kwera no kwirabura. Iyo abantu biraburaga (kujya mu kiriyo) birabaga ivu (kwisigaga ivu). Igihe rero cyo kwera bakiraba ingwa cyangwa se bakisiga ingwa byerekana ko batakiri mu cyunamo.

Uwayoboraga imihango yo kwera yitwaga umuhunguravu cyangwa icyeza.

Umwanzuro

Duhereye kuri ibi bisobanuro byombi ko Uwicyeza bijyana n’ibisobanuro by’icyeza bivuga Iribagiza cyangwa ubwiza buhebuje. Uwicyeza rero ni Nyaburanga, Mwiza utagira uko asa.

Bishobora no kuvuga ukunze kuyobora Imihango yo kwera cyangwa yo gusoza ikiriyo.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza