Abayobozi b’ibigo bitandukanye bateguriwe amahugurwa agamije kuzamura ubumenyi mu miyoborere myiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2018 saa 11:43
Yasuwe :
3 0

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere myiza aribyo bitanga umusaruro mwiza, Ikigo ITM Africa cyateguye amahugurwa agenewe abayobozi b’ibigo bitandukanye.

Aya mahugurwa ateganyijwe tariki ya 21 Kamena 2018 muri Kigali Convention Centre, afite insanganyamatsiko irebana no gufasha abazayitabira kuba abantu bavuga rikumvikana “Become a person of influence”; yateguwe ku bufatanye n’Ikigo gisanzwe gitanga ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere AB Leadership.

Abazitabira aya mahugurwa bazagira umwanya wo kuganira n’Umuyobozi ndetse akaba ari nawe washinze AB Leadership, Annet Baingana, impuguke mu gutanga ubumenyi bufasha umuntu kuzamura ubushobozi bwe mu miyoborere yifashishije uburyo bwahimbwe n’umuhanga John Maxwell.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yitezweho gufasha abari mu nzego z’ubuyobozi kurushaho kuzamura urwego bariho, kumenya uko bakubaka amatsinda yunze ubumwe mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse bagafasha nabo bayobora kongera ubumenyi no kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Uretse kuba bazanahabwa umwanya wo kurushaho kumenyana no kungurana ibitekerezo hagati yabo, abazayitabira bazanahabwa impamyabushobozi mpuzamahanga zishimangira ibyo bungukiyemo.

Bamwe mu bazunganira Umuyobozi wa AB Leadership, Annet Baingana ni Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi; Umuyobozi wa Gasabo Investment Company, Fabrice Shema; Umuyobozi wa Engen, Sarah Doukoure; Umuyobozi wa AC Group, Patrick Bucyana; na Jean Philbert Nsengimana wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ubu akaba ari Umujyanama w’Umuyobozi wa Smart Africa.

ITM Africa ni ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga bitanga serivisi zirimo gufasha ababyifuza gushaka abakozi, kubakurikirana no gutanga amahugurwa ibigo byifuza ku bakozi babyo.

Kuri ubu ishyize imbaraga mu guhanga udushya no gushaka ibisubizo byatuma ubushabitsi bukomeza gutera imbere, by’umwihariko binyuze mu kongerera abantu ubushobozi, bikazamura ubukungu by’ibigo bitandukanye.

Kwitabira aya mahugurwa bisaba kwiyandikisha, aho umuntu umwe asabwa 174,000 Frw.

Aya mahugurwa ateganyijwe tariki ya 21 Kamena 2018 muri Kigali Convention Centre, afite insanganyamatsiko irebana no gufasha abazayitabira kuba abavuga rikumvikana “Become a person of influence"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza