Amateka y’umunyabigwi Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Mushikiwabo Louise yavukiye i Jabana mu Karere ka Gasabo ku wa 22 Gicurasi 1961. Ni umuhererezi mu muryango w’abana icyenda.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 57 yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Indimi.

Muri Nyakanga 1985, yigishije Icyongereza mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali.

Mu 1986, Mushikiwabo yahawe buruse yo kujya kwiga muri Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho yakomeje mu bijyanye n’Indimi n’Ubusemuzi (1986–1988).

Agisoza, yahawe akazi i Washington D.C. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariho abarizwa. Benshi mu muryango we barishwe barimo na musaza we Ndasingwa Lando.

Mushikiwabo ari mu bashinze Umuryango Rwanda Children Found wafashaga imfubyi za Jenoside.

Yamaze imyaka 22 muri Amerika aza kugaruka mu Rwanda mu 2008. Akihagera yagiriwe icyizere na Perezida Kagame ahabwa kuyobora Minisiteri y’Itangazamakuru, kuva ku wa 7 Werurwe 2008.

Mu Ukuboza 2009 yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuvugizi wa Guverinoma, umwanya yariho kugeza ubu.

Ni umugore utaripfanaga mu gihe u Rwanda rwibasiwe n’amahanga muri dipolomasi. Ni umwe mu Banyarwanda bakoresha cyane Twitter mu kazi kabo.

Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2004, ahabwa igihembo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ yahawe na Kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies.

Mu 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Uretse imirimo ya Politiki, Mushikiwabo ni n’umwanditsi w’ibitabo. Mu 2006 yasohoye igitabo ‘Rwanda means The Universe’ (U Rwanda bisobanuye Isanzure) cy’amapaji 384 yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer.

Kirimo ubuhamya bugaragaza amateka y’u Rwanda, itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu myaka ine iri imbere, Mushikiwabo araba ari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa
Uyu munyapolitiki w’imyaka 57 yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Indimi
Ni umugore ureba kure, ujya inama kandi usabana na buri wese
Mushikiwabo ni umuntu ukunda gusabana n’abantu b’ingeri zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza