Dr. Donald Kaberuka yongeye kugirwa Umuyobozi w’ikigega cy’amahoro cya AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Gicurasi 2017 saa 10:00
Yasuwe :
3 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yongeye gushinga Dr. Donald Kaberuka, kuyobora ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane no gutuma ibikorwa by’uyu muryango bidategereza inkunga z’amahanga.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo uwari Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, yari yagiriye Dr Donald Kaberuka icyizere amugira umuyobozi wa mbere w’iki kigega cyemejwe n’akanama k’umutekano n’amahoro ka Loni mu nama yabereye i New York muri Amerika muri Nzeli 2015.

Icyo gihe yahawe inshingano zo gushakisha amafaranga y’inyongera mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika.

Abinyujije kuri Twitter ye, Mahamat nawe yongeye kugirira icyizere Dr Kaberuka ndetse yagura inshingano ze zo gutuma AU isezera kubeshwaho n’inkunga z’amahanga nkuko amavugurura ya Perezida Kagame abigena.

Yagize ati “Turimo gushyira mu bikorwa ibyemezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), birimo gutera inkunga uwo muryango. Kubw’ibyo, mfashe icyemezo cyo kongerera manda y’Umuyobozi w’ikigega gishinzwe gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro, Dr Donald Kaberuka, mu nshingano zagutse zo gutuma AU itabeshwaho n’inkunga z’abandi.”

Inama ya 27 ya AU yabereye i Kigali, yafashe umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa bya AU mu rwego rwo gusezerera inkunga z’amahanga ahubwo ukabeshwaho n’ubushobozi bw’Abanyafurika, aho buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu ukajya muri AU.

Dr Kaberuka w’imyaka 66 yayoboye manda ebyiri ku buyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) kugeza muri Gicurasi 2015. Yigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda.

Kuri ubu ni umwe mu bayobozi ngishwanama mu kigo cy’Ishoramari cya Kenya, Centum Investments, ni umujyanama mu Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (Wold Economic Forum), mu muryango Mo Ibrahim n’ahandi.

Muri Kanama umwaka ushize Perezida Magufuli wa Tanzania yashimye ibikorwa bya Dr Kaberuka, amushinga kuyobora akanama kagenzura imikoranire ya Guverinoma y’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.

Dr. Donald Kaberuka, yashinzwe kuyobora ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano muri AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza