Amakuru IGIHE ifite yemeza ko hashize icyumweru asinye amasezerano yo gukorera Vision FM Radio ivugira ku 104.1 FM. Yasinyiye iyi radiyo rimwe na Rutaganda Joel wakoze ku maradiyo atandukanye arimo City Radio.
Ntabwo biramenyekana neza ibijyanye n’ibiganiro bazajya bakora gusa amakuru avuga ko byerekeye imyidagaduro kuko bose aribyo basanzwe bazwiho.
Tariki 23 Ukuboza 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA cyasezeye kuri uyu mugore ashimirwa umusanzu yatanze mu kazi ke.
Mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga, RBA yagize iti ”Mu myaka 18 yakoranye ubwitange n’ubushishozi. Tumwifurije ishya n’ihirwe.”
Tidjala Kabendera nawe icyo yashimiye ubuyobozi bwa RBA yakoragaho, by’umwihariko ashimira nyakwigendera Victoria Nganyira wamwakiriye mu kazi.
Yashimiye abandi bakoranye barimo Marcel Rutagarama, Jean Lambert Gatare, Fidel Kajugiro Sebarinda, Christine Uwizeye n’abandi benshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!