Uwihanganye yavuze uko yaketse ko bamwibeshyeho ubwo bamugiraga Minisitiri ku myaka 30

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Ukuboza 2017 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 30 y’amavuko, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, ni we muyobozi muto muri Guverinoma imaze amezi atatu n’igice ishyizweho na Perezida Paul Kagame.

Uwihanganye wamenyekanye cyane ari Umunyamakuru n’Umushyushyabirori, yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi akomereza muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, aho mu 2013 yahasoreje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi ndetse ahembwa muri 15 b’abahanga baharangije.

Mu buryo na we bwamutunguye, kuwa 31 Kanama 2017, yagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika, amuha umwanya muri Guverinoma avuye mu kigo gikora imishinga yiganjemo iy’ubwubatsi b’imihanda, NPD-Cotraco yari asanzwe akorera.

Mu ihuriro ry’urubyiruko ‘Youth Forum Series’, ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation muri uku kwezi, rigahuriza hamwe urubyiruko rurenga 400 rwaturutse mu gihugu hose, Uwihanganye, yasangije urubyiruko uko yakiriye kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu n’imbaraga bimutera mu nshingano zikomeye yahawe.

Yavuze ko akimara kumva ko yashyizwe muri Guverinoma byamutunguye akamara iminota itanu abitekerezaho ndetse akumva banamwibeshyeho, kuko atiyumvishaka uburyo umuntu ufite imyaka 30 yagirwa Minisitiri.

Yagize ati “Naravuze nti ‘ubu wenda ntibibeshye bakaba bazi ko nkuze kubera babona mbyibushye ,ndi muremure, mbanza kubitekerezaho cyane ndavuga ngo ibi bintu ubanza wenda bidashoboka.”

Yakomeje agira ati “Navukiye ahantu hitwa i Ngarama najyaga kuragira ihene nk’abandi, nararaga mu nzu zimeze nk’iz’abandi noneho kumva Jean de Dieu, iwacu mu rugo banyitaga Fils, njyewe Fils kumva bamfata nkaba Minisitiri!”

Perezida Kagame yamubereye igisubizo

Uwihanganye yakomeje abwira urubyiruko ko muri uko gushidikanya yahise yibuka ko na Perezida Kagame, wamugiriye icyizere yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu afite mu myaka 30, agafatanya n’abandi bari mu kigero kimwe bakubaka igihugu.

Ibi ngo byatumye yemera ko ari we wagizwe Minisitiri ndetse yiyumvamo icyizere n’ubushobozi bwo gukomeza ikivi yahawe.

Yagize ati “Icyo ni cyo kintu cya mbere cyahise kinzamo ndavuga nti ‘nibyo birashoboka ko batibeshye kuri ya myaka yanjye, birashoboka ko ari njye kandi ni byo. Niba se byarakozwe n’abandi bantu kubera iki njyewe… nanjye nshobora kubishobora kuri iki gihe.”

Uwihanganye Jean de Dieu arahirira inshingano ze

Ubwo abanyarwanda biteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yakunze kubwira urubyiruko ko ari igihe cyarwo cyo gusigasira ibimaze kubakwa.

Iri jambo naryo ryatumye Uwihanganye yemera ko yahawe inshingano yiyemeza guhagararira urundi rubyiruko no gukora cyane kugira ngo ibyubatswe n’urundi rubyiruko rwakuye igihugu mu icuraburindi bikomeze gutera imbere ubutitsa.

Icyizere cyavuyemo umukoro ukomeye

Nubwo hatarashira igihe kinini agizwe Umunyamabanga wa Leta, Uwihanganye, yavuze ko icyizere yagiriwe cyamuhaye umukoro ukomeye wo gukoresha imbaraga kugira ngo atazatenguha uwakimugiriye.

Yagize ati “Umuntu wagize icyizere akabitekerezaho agafata umwanya akampitamo, bimpa imbaraga zidasanzwe zo gukora. Buri munsi, buri gihe iyo ngiye kuryama ndavuga ngo ‘Uwatekereje ngo reka mpe icyizere urubyiruko umuntu muto ungana gutya, ni iki nshobora gukora kugira ngo atazigera na rimwe atenguhwa, akavuga ngo nshobora kuba narakoze ikosa.”

Yakomeje avuga ko iki cyizere gituma akora uko ashoboye ngo ababyeyi bavunikiye iki gihugu bakacyubaka, babone ko urubyiruko rwiteguye gukomeza urugamba rwo kucyubaka.

Ati “Byaba ari nko kugambana, byaba ari nko gukora ikintu kibi turamutse twakiriye imirimo abandi bari bagejeje ahameze gutya tukayisubiza inyuma, byaba ari nko gutererana urubyiruko bagenzi banjye ndamutse mfashe imirimo sinyikore nshyizemo imbaraga zose zishoboka. Icyo gihe byatanga isura mbi ku babyeyi bacu bavuga bati ‘aba bana bashobora kuba batiteguye gufata igihugu.”

Uwihanganye ubwo yigaga mu Bwongereza, niwe wayoboye ibirori bya Rwanda Day byabereye i Londres mu 2013. Muri Kaminuza ya Manchester yarangije amasomo ari uwa mbere mu banyeshuri 200, ndetse aba mu bagaragaje ubuhanga bwihariye bituma agenerwa igihembo gikomeye n’iyi Kaminuza.

Uwihanganye yinjiye muri Guverinoma nyuma y'igihe akora muri NPD-COTRACO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza