Zuckerberg yahawe impamyabumenyi y’ikirenga nyuma y’imyaka 13 avuye mu ishuri

Yanditswe na
Kuya 26 Gicurasi 2017 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Mark Zuckerberg washinze ndetse akaba ayobora urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga (Honorary degree) na kaminuza ya Havard, nyuma y’imyaka 13 avuye mu ishuri.

Mu 2005 nibwo Zuckerberg wigaga muri kaminuza ya Havard yavuye mu ishuri, kugira ngo umwanya we wose awushyire mu kunonosora Facebook. Icyo gihe yatangaje ko adateze kuzarisubiramo ukundi.

Ubwo yakiraga iyi mpamyabumenyi ku itariki ya 23 Gicurasi 2017, Zuckerberg uza mu baherwe ba mbere ku isi aho afite umutungo ubarirwa muri miliyari 62.5$, yabwiye abari barangije amasomo yabo ko aribo bafite inshingano yo kuzana impinduka no kurwanya ubusumbane.

Ati “Impinduka zitangirira aho uri, n’impinduka z’isi yose zitangirira ku tuntu duto, zitangizwa n’abantu nkatwe.”

Zuckerberg w’imyaka 33 yavuze ko hari abantu benshi basigajwe inyuma, kandi ko bitoroshye kwita ku bari mu bindi bice by’isi, igihe iwanyu mu rugo naho hari ibibazo.

Nk’uko Daily Mail yabyanditse, Zuckerberg yongeye kwiyibutsa ibihe bye muri Kaminuza ya Havard kuva ku munsi wa mbere, uburyo yasobanuye ibijyanye na Facemash yaje guhinduka Facebook, uburyo yavuye muri iyi kaminuza agakorerwa ibirori byo ku musezeraho n’inshuti ze, n’ukuntu kuri uwo munsi yahuriye mu bwiherero na Priscilla Chan waje kuba umugore we.

Ati “Mu byo navuga ko ari ari amagambo y’urukundo adasanzwe naramubwiye nti ‘ ngiye kwirukanwa muri iyi kaminuza mu minsi itarenze itatu, rero dukeneye gusohokana mu buryo bwihuse’. Umwe muri umwe ugiye kurangiza kwiga nawe ashobora gukoresha aya magambo.”

Yongeye ho ko atigeze yirukanwa ko ahubwo ariwe ubwe wafashe umwanzuro wo kuva mu ishuri, ndetse ahamya ko nubwo muri film yakinwe ku buzima bwe bagaragaje ko Facemash ariyo yatumye habaho Facebook atari ko bimeze, ahubwo ko icyo yakoze ari ugutuma ahura n’umuntu w’agaciro mu buzima bwe ariwe mugore we.

Asoza ijambo rye, Zuckerberg yashishikarije abiga muri Havard guharanira ko ubuzima bwabo bubera abandi umugisha.

Nyuma y’uyu muhango yashyize ifoto kuri Facebook ari hagati y’ababyeyi be, ashyiraho amagambo agira ati “Mama, iteka nahoraga nkubwira ko nzagaruka, ndetse nkabona impamyabumenyi yanjye.”

Zuckerberg yatangiye kubaka urubuga rwitwaga ‘TheFacebook’ muri Mutarama 2004, afatanyije na Eduardo Saverin, Andrew MacCollum, Dustin Moskovitz na Chris Hughes, nyuma y’ukwezi tariki ya 4 Gashyantare barushyize hanze rutangira gukoreshwa.

Yakomeje kurunonosora kugeza rubaye Facebook tuzi uyu munsi, ikoreshwa n’abagera kuri miliyari ebyiri bari hirya no hino ku isi.

Zuckerberg yahawe impamyabumenyi y’ikirenga nyuma y’imyaka 13 avuye mu ishuri
Zuckerberg yishimanye n'umuryango we
Zuckerberg ni umwe mu bavuye mu ishuri mu gihe bigaga muri Harvard ariko ubu bakaba barateye imbere. Mu bandi bazwi harimo P Diddy
Zuckerberg yavuye mu ishuri ajya kwita kuri Facebook

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza