N !xau wamenyekanye ku izina rya Sagatwa ni muntu ki ?


Yanditswe kuya 8-05-2012 - Saa 12:36' na Fiacre Igihozo

Umugabo Nǃxau ǂToma bisomwa Gcao Tekene Coma, abenshi mu Rwanda twamenye nka Sagatwa, ni umukinnyi wa Sinema wabyisanzemo bimutunguye, kuko yatoranijwe nk’umukinnyi w’imena wa filimi “The God Must Be Crazy”, nayo benshi bamenye cyane nka ‘Sagatwa’, atari abizi.

Yavutse mu mwaka w’1943, avukira mu gihugu cya Namibia, Sagatwa waje kwitaba Imana tariki ya mbere Nyakanga 2003, akaba ari uwo mu bwoko bw’Abasangwabutaka bo mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo, bazwi nka “Bushmen”.

Mu mwaka w’1981 nibwo Sagatwa yagaragaye bwambere muri cinema mugihe yakinaga film yitwa “The God Must Be Crazy”, yateguwe n’umugabo witwa Uys w’Umunyamerika, wahisemo gukinisha Sagatwa igihe yaramusanze mucyaro cya San Tribe mu Majyepfo ya Namibia, aho Sagatwa yari atuye n’umuryango we, iyi ikaba yari inshuro ya kane Sagatwa abonye Umuzungu nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga, kuko mbere y’1981, Sagatwa yari amaze kubona abazungu batatu gusa.

Mugukina iriya filimi, Sagatwa ngo ntiyari azi ibyo yari arimwo, kuko ntiyari azi amafaranga ndetse ntiyari azi nicyo amafaranga amara mu buzima, dore ko yamenye agaciro k’amafaranga yaramaze gukinishwa muri iyi filimi.

Uys wateguye iyi filimi, amaze kumenya ko Sagatwa atazi amafaranga, ndetse n’akamaro kayo yaje kumuhemba amadolari 100$ yonyine kandi ariwe wari umukinnyi w’imena (Acteur principal) Sagatwa yarayakiriye kuko atari azi icyo amafaranga aricyo n’icyo amazwa.

Kubera uburyo yakinnye neza mugice cya mbere cya “The gods must be crazy”, yaje kongera kugirirwa ikizere maze ahamagarirwa no gukina igice cyayo cya 2 mu mwaka w’1990. Maze kuko nawe yari amaze kumenya agaciro k’amafaranga, abigirizaho nkana abaca agera kubihumbi 200 by’ama dolari y’Amerika, icyo gihe we yumvaga ari menshi cyane abaciye.

Nyuma yo kurangiza icyo gice cya kabiri cya filimi, Sagatwa yahise afata amafaranga yose akuyemo ashyirisha umuriro n’amazi muri gace yari atuyemo kose.

Mu mwaka w’1994 yaje kongera guhamagarirwa gukina muri film nshyashya yakiniwe mu Bushinwa yitwa “Crazy Hong Kong”, Yakozwe na Fung kwong. Mumateka ya Sagatwa, akaba aribwo bwa mbere yari yuriye indege, icyo gihe yari agize imyaka 51.

Nyuma yo kurangiza gukina iyi film ye ya 3, Sagatwa yabaye umukire cyane, ndetse yubaka inzu nziza cyane mu mujyi wa Windhoek muri Namibia, aho yaje kwimukira we n’umugore n’abana be.

Mu mwaka wa 2003, tariki ya mbere Nyakanga, ku myaka 60 y’amavuko, N !xau, wamenyekanye nka Sagatwa mu Rwanda, yatoraguwe inyuma y’urugo rwe yamaze gushiramo umwuka, kugeza nanubu icyamuhitanye kikaba cyitaratahurwa.

Sagatwa akaba yaratabarutse, ari umwe mubakire batuye Namibia, kuko yari atunze amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amadolari ya amerika, yahise ashora mubikorwa byo guhinga ibigori n’ibishyimbo.

Zimwe muri filimi yakinnye harimo : The Gods Must Be Crazy (1983), The Gods Must Be Crazy II (1988), Kwacca Strikes Back (1990), Crazy Safari (1991), Crazy Hong Kong (1993), The Gods Must be Funny in China (1994), Sekai Ururun Taizaiki (1996).

IBITEKEREZO
aka ga "film" nakabonye nkiri umwana, iri mu za mbere natangiriye ho kureba Film. Ubu rero biranshimishije kubona hari abarikunda nka njye. N'ubu narayishakishije ndayitunze, mpora nyireba ikongera ikansetsa cyane. Sha Sagatwa ni umukinnyi rwose. Gusa wabonaga ibyo yakoraga bwari ubuzima bwe koko, atari ugukina gusa nka acteur. Murakoze nshuti zanjye.
Musubize10.05.2012 saa 00:12
Mujpeter
wowe ushaka aho wakura izi Film za Sagatwa uzegere YANGA mure The One video librery azaziguha pe !!!!! nDETSE N'IZINDI ZOSE WIFUZA AKORERA I KIGALI
Musubize9.05.2012 saa 13:22
uk.jmv47@yahoo.com
SOMA NEZA KURI WIKIPEDIA URABONA ICYAMWISHE !!!!NAHO AKAYABA KAMADORALI UVUGA SINZI AHO WABIKUYE.
Musubize9.05.2012 saa 10:23
LULU
kabisa koko ingorofani ihinduka indege,uretse kuba yari ashekeje n'izina rya film rirabivuga ;imana zishobora kuba ari insazi ;the God must be crazy..
Musubize9.05.2012 saa 08:55
bepack
Sagatwa disi, Imana imwakire mubayo, kuko impano yar'ay'ifite nubwo we atarabizi, kubera impamvu zitamuturetse ho pe ! Gusa nakundaga nako ndacyanazikunda films ze kbs....
Musubize9.05.2012 saa 06:18
Bobo
hahahhahaha Kamuntu disi,twe twmwitaga Kamuntu ;RIP Sagatwa,uzi ariho ararasa cyagi type ?mpise nyikumura ka jye kuyishaka.
Musubize9.05.2012 saa 05:35
Musaniwabo
NGO BASANZE YASHIZEMO UMWUKA ARIKO ICYAMWISHE NTICYAMENYEKANYE ? UBWO SE MURABONA INYANGABIRAMA YARI KUZIBANAHO KANDI YARI AMAZE KWISHYIKIRIRA IFARANGA !
Musubize9.05.2012 saa 03:01
Ishyari
Please, muturagire aho twakura aya mafilm, kuko najye SAGATWA nkunda uko akina, gusa birababaje ko yavuye kw'isi.
Musubize9.05.2012 saa 01:29
PKK
Yooo ! Sagatwa nkumukinyi twakundaga kndi tugikunda ndagirango mwifurize iruhuko ridashira
Musubize8.05.2012 saa 15:28
Shema
Jamie Uys wateguye ziriya film..ni umunyafrica y'epfo w'umwafrikaans ntabwo ari umunyamerika nkukoo byavuzwe mu nkuru...njye iriya film nayirebye muri 82 muri GSOButare nishyuye 20frw bari bampaye ngo nture muri Eglise...!!!
Musubize8.05.2012 saa 14:46
Len
Nukuri sagatwa yari umukinyi mwiza ..kandi..nukuri yari asekeje kurusha kanyombya pee
Musubize8.05.2012 saa 14:08
Dankan
sinzi impamvu mutumva urukundo yari afitiye aho yabaga ubwo yahitaga ashyiramo amazi numuriro nizereko abobantu bateye imbere kubwa sagatwa kandi nabazahavuka bandi bizabagirira akamaro twigireho isomo rero ryo gukunda uwo turiwe naho tuva.
Musubize8.05.2012 saa 13:07
popoli
Yoo birababaje iyo bamuha oscar award
Musubize8.05.2012 saa 13:04
Moi
That good nishimiye iyi nkuru pee. Kuko muri africa turi bamwe pee. Mukomere kumabara yanyu. Nkunda ibendera rw'U RWANDA n' ETHIOPIA.
Musubize8.05.2012 saa 11:08
Niyonagize denys
yo sinarinziko yaphuye gusa yakinaga neza !
Musubize8.05.2012 saa 10:55
nyatax
Yewe Imana izafashe abe gusa yakinye film y'umwimerere kandi yari umugabo wibutse guteza igihugu cye imbere. Ngaho rero abo yasize batere ikirenge mucye kabisa.
Musubize8.05.2012 saa 10:40
kalihungu
@Emmanuel,film yitwaga[Les dieux sont tombent sur la terre],yari acteur mwiza,naho @Omar bin Billari kugenda kuriya babyitaga,cyera[guterema].
Musubize8.05.2012 saa 10:31
Pilato
Yoo sagatwa yarambabaje nkunda ziriya films gusa ngo icyo uzaba ntaho cyijya, bigaragarako ari umuntu utarize menshi ariko mu kuryoshya film ni uwa 1 Imana izamwijyanire. Mwigire kuri Nixau !!!
Musubize8.05.2012 saa 10:06
Theo
Jyewe iyi film nayibonye mu rurimi rw'igifransa, yitwa LES DIEUX SONT TOMBES SUR LA TETE. Yari film isekeje cyane ! Cyakora akazina abanyarwanda bamuhaye ka Sagatwa sinari nkazi ! Yari umukinnyi w'igihangange, ureba nturambirwe !
Musubize8.05.2012 saa 10:00
Emmanuel
Nkunda uko yakinaga film
Musubize8.05.2012 saa 08:39
kantengwa
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!