Iyo utekereje uyu munsi byanze bikunze ntiwibuza gutekereza ko ari umunsi w’abakundanye ndetse urebye niwo munsi wa mbere mu mwaka ugaragazwaho urukundo rwinshi (most romantic day of the year), kuri selibateri rero ntibiba byoroshye…
Hari utuntu tumwe na tuntu niba nta mukunzi ufite ushobora gukora tukagusigira urwibutso kandi rwiza, utarinze wanduranya kubera umujinya wo kubura umukunzi, cyane cyane iyo ntawabigizemo uruhare.
Niba ufite umutima wihangana bihagije :
• Sohokana n’abakundana : byanze bikunze ntabwo wabura umuntu muziranye ufite umukunzi bazasohokana kuri Saint Valentin, ushobora kubasanganira ukabasaba witonze ko mwasohokana niba ari ukwiyakira muri restaurant iyi n’iyi cyangwa ahandi ariko byibuze mukamarana akanya ubundi bajya mu bindi bitakureba ukigendera, ibi rero byagufasha kugira urwibutso rw’uyu munsi kuko mu mateka y’abo bakunzi babiri kuri uwo munsi nawe uzajya uvugwamo kera nibabwira abana babo…
• Sohokera ahari abakunzi benshi mu gihe cyo kwidagadura :Iyo amasaha ataragera kure, buri wese aba afatanye mu biganza n’uwe hanyuma wowe wicaye iruhande kenshi witangiriye itama, birumvikana ko utabura icyo kwibaza, gusa iyo bitangiye kuba akavuyo hatangira kubamo kubyina n’ibindi, aho ntabwo wapfa kubura byibuze uwo mubyinana kamwe cyanga tubiri, waba ufite umukunzi udakunda kubyina cyangwa se undi mugenzi wawe mubayeho kimwe nawe wabuze umuntu, nta rukweto rutagira urwarwo.
Niba n’ubusanzwe udakunda ibirori : ushobora gukora utundi tuntu twagushimisha ndetse tukanashimisha uwo udukoreye mu buryo butandukanye…
• Shimira umwe mu bakugiriye akamaro : Ubundi uyu munsi mbere na mbere ureba urukundo urwo arirwo rwose si ngombwa ko aba umuhungu n’umukobwa… ushobora rero kwiyicarira iwawe ugafata ikarita ijyanye n’uyu munsi ukayoherereza umwe mu bantu ukeka ko bakugiriye akamaro bihagije mu buzima bwawe, burya birashimisha kubona umuntu akwituye ineza, cyangwa akweretse ko yibuka ibyo wamugiriye.
• Andikira umuntu mudaherukanye : yaba uwo mu muryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe, ufashe akanya ukamugezaho ubutumwa bw’urukundo byaba ari ibintu bishimishije tudashyizemo ko binaguha icyo gukora ukareka gutekereza ibyo abandi barimo wowe utashoboye gukora.
Niba rwose ubabajwe bihagije no kuba uyu munsi uje nta gashuti ufite…hano hari inama imwe yatuma umunsi wawe urangira mu mahoro.
• Shaka icyo ukora ku buryo uryama utinze, bityo uze kubyuka utinze… uzimye radiyo kuko buri kanya haba hanyuraho intashyo z’abakundanye, ubundi niba bigushobokeye ube uzimije itumanaho (telephone), ubundi wicarire filime zidafite aho zihuriye n’inkundo, ubwo izo wahitamo ni wowe wazishakira nta kundi, niko bigenda.
Ba selibateri rero ni ugutegereza twihanganye kandi mu mahoro nk’uko n’ubundi Saint Valentin ari umunsi w’amahoro.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Bimwe mu bisobanuro by’amateka y’umunsi wa St Valentin
13.02.2013 |
|
Umunsi w’abakundanye cyangwa se “Valentine’s day” uregereje
12.02.2013 |
|
Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema
2.10.2012 |
|
Minisitiri Kalibata yashyikirijwe igihembo yahawe kubera guteza imbere ubuhinzi
30.09.2012 |
|
“Oya Mana ! Umurerwa Sylvie ntiyari uwo gupfa”
2.06.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |