Polisi yo mu gihugu cy’u Bubiligi yatanze uburenganzira ku Banyarwanda bwo gukora imyigaragabyo iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kanama, mu rwego rwo kwamagana ibikorwa by’urugomo bikorwa b’Abanyekongo bigakorerwa Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Tumaze kumenya ko Polisi y’u Bubiligi yatanze uburenganzira busesuye ku Banyarwanda bwo gukora imyigaragambyo mu Bubiligi kandi ikazarinda n’umutekano wabo, twegereye Eric Ndushabandi, umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya politiki ubu uri mu Bubiligi aho arangiza ikiciro cya Doctorat mu bumenyi bwa politiki n’imibonezamubano muri St Louis mu Bubiligi, adutangariza uko bazitwara.
IGIHE : Murabona mute iyi myigaragambyo izaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 ?
Eric Ndushabandi : Ku bwanjye mbona iyi myigaragambyo ari igitekerezo kije nyuma yo gushidikanya kwinshi, kuri jye nibazaga niba ikenewe koko ? Ubusanzwe iyo abantu biyemeje kwigaragambya, baba bamaze igihe bacecetse, barebera ibintu bibabaho, bakabanza kutabyishimira buri wese ku giti cye, ubundi bikaba igitekerezo cy’abantu benshi. Ubwo iyo bibaye ibya rusange (communauté) cyangwa abasangiye ubwenegihugu, noneho habaho kwifuza kubigaragaza.
Imyigaragambyo iza ishaka igisubizo cyashatswe mu bundi buryo ntibikunde, cyangwa se ikaza ari uko Ubutabera butakoze neza akazi kabwo, bikaba kenshi byakomera, hakabaho no guhohoterwa kwa bamwe.
Ubwo rero biba byafashe indi ntera, kuko n’umutekano wa ba bantu uba wibasiwe, aha ndavuga umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo. Ntabwo imyigaragambyo ari ikintu kiziraho, (spontané). N’iyo bibaye hutihuti, bishobora kutagenda neza, kuko ntabwo abantu baba bumvikanye neza kukigamijwe, n’uburyo babigeraho.
Ubwo rero ngarutse kuri iriya myigaragambyo, rwose ije nyuma y’ihohoterwa ry’Abanyarwanda no kwangiza ibintu byabo buri gihe cyose agatsiko k’Abanyakengo kagiye mu muhanda kwigaragambya, kubera impanvu zitandukanye. Ni uburenganzira bwabo, kandi koko n’ubuyobozi bw’u Bubiligi buba bwabubahaye. Ariko ibyo badafitiye uburenganzira n’ukubangamira ubw’abandi.
IGIHE : Ese mwatubwira niba koko yari ikenewe ?
Eric Ndushabandi : Ni byo koko yari ikenewe, kuko abantu bamaze iminsi bayitangaho ibitekerezo, nagiye nkurikirana, nsanga rero koko igihe kigeze, ko Abanyarwanda bereka ubuyobozi bw’u Bubiligi ko bibabaje, kandi bigayitse kubona bahohoterwa n’ibintu byabo bikangirizwa n’agatsiko k’Abanyekongo kiyita « les combattants ». Ni ngombwa ko bagaragaza ko bababajwe n’imyitwarire ya bariya banyekongo.
Dore uburyo bwakoreshwa nizera kandi ko ari bwo buzakoreshwa nkurikije uko mbikurikirana kugira ngo igere ku ntego yayo.
Icya mbere, ni ugukora imyigaragambyo mu mahoro, nta muntu cyangwa ibintu bahutaje, icya kabili, kugaragaza ko imyitwarire ya bariya Banyekongo igayitse kandi ko ababigizemo uruhare bakurikinwa mu butabera. Ni ngombwa ko dusaba ubuyobozi bwa polisi y’u Bubiligi ko yabungabunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibintu byabo. Mu gihe bitubahirijwe, hakabaho uburyo bwo gukurikirana ziriya nsoresore ziyitirira udutsiko tw’Abanyekongo zitanga umugayo.
Icya kabiri, gusaba ko abafashwe muri ibyo bikorwa bahanwa nk’uko amategoko abisaba. Ibi rero, nk’Abanyarwanda batuye hano mu Bubiligi bigomba kugaragazwa, hatangwa ibirego byizwe neza, binonosoye kandi bikurikije amategeko.
Icya gatatu, gusaba ko ubuyobozi butanga uburenganzira bwo kwigaragambya bwajya bukurikirana abo biyita ba « combattants » b’Abanyekongo, mu gihe barenze ku mabwiriza bahawe. Ni Abanyarwanda batuye mu Bubiligi rero bagomba kubigiramo uruhare bakusanya ibimenyetso, kandi bakomeza kumvikanisha uburenganzira bwabo babinyujije mu Itangazamakuru ndetse bakabigeza no ku buyobozi bw’u Bubiligi, zifite umutekano mu nshingano zabo, dushobora no kubinyuza ku ntumwa zihagariye abaturage ziri mu mitwe ya politiki itandikanye hano mu Bubiligi.
IGIHE : Mwebwe mwiga ibijyanye na politiki n’imimbonezamubano mwatanga iyihe nama muri diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ?
Diaspora Nyarwanda yo mu Bubiligi icyo nayisaba ni ukurangwa n’umutuzo n’ubupfura, burya izi ni zo mbaraga zacu nk’Abanyarwanda zo kwunvikanisha impanvu y’iyi myigaragambyo.
Ibi ntibivuze ko tugomba kujenjeka, twe twahitamo kugusha ku ntego yacu, twunvikanisha neza icyo twifuza, kandi n’icyo dusaba ubuyobozi bw’u Bubiligi. Ibi rero nibitegurwe neza, ubutumwa bwacu tuzaba twitwaje bugere ku bo bugenewe, tugusha ku ntego kandi mu buryo buboneye umuco nyarwanda uhora uturanga.
Ku bwanjye, iyi myigaragambyo igomba gutandukana n’iya bariya banyekongo batumye ikorwa, kuko twe duharanira agaciro kacu nk’Abanyarwanda aho turi hose. Ako gaciro tuzakihesha dushyira hamwe twese nk’Abanyarwanda, tugaragariza Abanyekongo, n’ubuyobozi bw’u Bubiligi, ko tutishimiye na busa iriya myitwarire.
Ikindi nasaba ni uko twajya dukumira ibibazo nk’ibi byo guhohotera Abanyarwanda, mbere y’uko biba. Ubuyobozi bwa diaspora cyangwa ubwa Ambasade yacu, bukwiye kujya bwibutsa ubuyobozi bw’u Bubiligi ko umutekano w’Abanyarwanda utagomba guhungabana igihe cyose twamenye ko Abanyekongo cyangwa n’abandi bakora nka bo bafite gahunda yo kwigaragambya.
IGIHE : Murakoze
Eric Ndushabandi : Namwe murakoze
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
“Kwibuka ibyabaye ni inshingano” -Julien André
11.04.2013 |
|
Imyifatire myiza ni yo iha agaciro ibyo umuntu akora -DJ Emery
19.01.2013 |
|
Igihembo mpuzamahanga cy’amahoro cyahawe Yolanda Mukagasana
16.01.2013 |
|
‘‘Ubukungu ntibwatera imbere ubuyobozi burwaye” -Robert Masozera
7.12.2012 |
|
Nta muturage warengana yarubahirije amategeko -Ndayisaba Fidèle
6.12.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |