Umukunzi w’umuntu akwiye kuza ari umugisha aho kuba umutwaro- Umubyeyi Ornella


Yanditswe kuya 29-08-2011 - Saa 09:57'

Ni umwe mu bakobwa bakiri bato ujya atangaza benshi kubera ibikorwa bitandukanye akora, amaze kugenda mu bihugu binyuranye kandi akahakura inshuti nyinshi, akunda Imana ndetse iyo muganiriye akubwira ko ari Umukozi w’Imana. Uretse kuba ari umunyeshuri, ni n’umwanditsi w’ibitabo ; kubera ibikorwa byo kwita ku kiremwamuntu akora aherutse guhabwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame mu gikorwa cyitwa CYRWA Awards gitegurwa na Imbuto Foundation buri myaka ibiri.

Yavutse ku wa 26 Mutarama 1990, amashuri abanza ayiga muri La Colombière, ayisumbuye ayigira muri Green Hills naho Kaminuza ayikomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yiga Iyobokamana, Imibanire y’abantu ndetse n’Imiyoborere (Religion, Sociology and Leadership) mu mwaka wa gatatu.

Uwo ni Umubyeyi Ornella, umukobwa w’imyaka 21. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu ; iyo ari mu Rwanda aba ari kumwe n’ababyeyi be ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, naho muri Amerika aba ahitwa Wisconsin.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE.com Ruzindana RUGASA, uyu mukobwa wirabura, ukunda Imana, umuryango we cyane n’abantu muri rusange nk’uko abivuga yasubije ibibazo bigera kuri 30 yabajijwe. Mukurikire ikiganiro.

Ornella Umubyeyi

IGIHE.com : Ni ikihe kintu cy’ibanze kikuranga mu buzima bwawe ?

Umubyeyi Ornella : Ni agakiza kanjye.

IGIHE.com : Uherutse kuza mu Rwanda mu gikorwa wise “A Hug Movement” ; iki gikorwa cyari kigamije iki ? Ese uzagikomeza ?”

Umubyeyi Ornella : “A Hug Movement” ni igikorwa kigamije kwegera, kuganiriza, no gufasha abana b’imfubyi, abarwaye SIDA, abatawe, n’abahohoterwa mu buryo butadukanye. Ku tariki ya 6 Kanama 2011 iki gikorwa cyakorewe n’abana b’imfubyi za SIDA ariko ndateganya no kuzegera abapfakazi mu minsi izaza.

IGIHE.com : Ukunda iki mu buzima bwawe ?

Umubyeyi Ornella : Mu buzima bwanjye nkunda Imana, umuryango wanjye, inshuti, no gufasha abantu.

Aha yari mu gikorwa cya A Hug Movement cyamuvanye muri Amerika aje guhobera abana b'Abanyarwanda

IGIHE.com : Ni ikihe kintu cyiza kigushimisha ku wundi muntu, yaba umugabo cyangwa umugore ?

Umubyeyi Ornella : Birashimisha cyane kubona umuntu wicisha bugufi, kuko mu gihe turimo baragoye kuboneka !

IGIHE.com : Ni irihe jambo butakwira utavuze ku munsi ?

Umubyeyi Ornella : Imana ni nziza.

IGIHE.com : Ni uruhe rugingo ukunda ku mubiri wawe ?

Umubyeyi Ornella : Intoki nzanjye.

IGIHE.com : Ni iki wanga mu buzima ?

Umubyeyi Ornella : Nanga Satani n’ubwibone.

IGIHE.com : Ni ikihe kintu uha agaciro mu buzima ?

Umubyeyi Ornella : Mu buzima mpa umuntu agaciro, uko ameze kose akwiye kugahabwa.

IGIHE.com : Intege nke ugira mu buzima ni izihe ?

Umubyeyi Ornella : Iki kibazo ko gikomeye ! Abanzi nibo bagisubiza neza, icyakora navuga ko nkara cyane iyo ndi mu kazi (bitari uburakari ariko, kuko biratandukanye).

Ornella na Caroline inshuti ye yo muri Boston (2009)

IGIHE.com : Hari ibintu bitatu byiza waba wiyiziho ?

Umubyeyi Ornella : Iki kibazo cyabazwa abanzi !

IGIHE.com : Ni ikihe kintu wagezeho cyagushimishije kurusha ibindi ?

Umubyeyi Ornella : Kwisobanukirwa nicyo kintu kinshimisha kurusha ibindi nagezeho.

IGIHE.com : Ni ikihe kintu cyagushimishije mu buzima bwawe ?

Umubyeyi Ornella : Ni byinshi. Ahanini ni abantu si ibintu, navuga umuryango wanjye n’abavandimwe banjye muri Kristo, ibyo dukora byose turi kumwe nta kuntu bitanshimisha.

IGIHE.com : Naho ni ikihe kintu cyakubabaje wibuka ukagira agahinda ?

Umubyeyi Ornella : Igihe napfushije sogokuru wanjye umwaka ushize.

IGIHE.com : Kuri wowe, urukundo ni iki ?

Umubyeyi Ornella : Kuri jye, urukundo ni Imana kandi Imana ni urukundo. Urukundo ni igihe ureba umuntu ukwamwitagira n’ubwo byaba bidakwiye, kandi urukundo ni ubuzima. Ni ukuvuga ko urukundo rugomba kukubamo, ntabwo ugomba kurushakisha.

Ari kumwe n'inshuti ze Sonia na Samantha ku Gisenyi muri 2010

IGIHE.com : Umaze iminsi utaba mu Rwanda ariko ibyo aribyo byose hari ikintu gikomeye ukunda mu gihugu cyawe, cyaba ari ikihe ?

Umubyeyi Ornella : Nkunda Umuco Nyarwanda, indirimbo za kera, imyambarire, imigani, ibisakuzo n’imivugo.

IGIHE.com : Uracyari inkumi kandi ibyo aribyo byose uzashaka umugabo, ku bwawe umugabo mwiza ni uteye ate ?

Umubyeyi Ornella : (Araseka) Uri umunyamakuru koko ! OK, ku bwanjye, umugabo mwiza ni umugabo wubaha Imana, umpa agaciro, wicisha bugufi kandi ukunda gufasha no kwitangira abandi cyane cyane ukunda urwenya !

IGIHE.com : Ni ibihe bitabo ukunda gusoma ?

Umubyeyi Ornella : Bibiliya nicyo gitabo nkunda cyane. Ariko na none nkunda abanditsi nka Dr. Myles Munroe, Joyce Meyer, Bishop TD Jakes, na Dr. Charles Stanley.

IGIHE.com : Ninde muntu wemera, wafata nk’intwari, ndetse bibaye ngombwa wakwigana ?

Umubyeyi Ornella : Uwa mbere yaba Yesu, hagakurikiraho Gandhi, Sogokuru wanjye, Mukuru wanjye Axella ntaretse n’ababyeyi banjye.

IGIHE.com : Iyo umuntu arebye kuri Facebook yawe asanga ufite inshuti zigera ku 4797 ; ibi bintu ubifata gute ? Ahubwo se ujya ubona umwanya wo gusabana na buri wese ?

Umubyeyi Ornella : Nibyo koko mfite inshuti nyinshi kuri Facebook, ibyo byatewe n’uko ntembera cyane kandi nkitabira ama conferences menshi, ibyo bimpuza n’abantu benshi ; kuba kandi naragiye niga ahantu hatandukanye, nkandika igitabo, nkabwiriza mu mashuri atandukanye byatumye ngira incuti nyinshi mu buzima bwanjye. Njya mbona umwanya wa chat rimwe na rimwe, abandi nkaboherereza message, abandi nabo nkadika kuri walls zabo.

Ari kumwe n'imwe mu nshuti ze magara yitwa Liz

IGIHE.com : Umuntu urimo gusoma iki kiganiro tugirana yakwibaza niba umukobwa nkawe yaba ariho adafite umukunzi. Ese byaba bihagaze gute ?

Umubyeyi Ornella : Icyo navuga ni uko umukobwa nkanjye cyangwa n’undi wese ashobora kubaho adafite umukunzi, kuko umukunzi w’umuntu akwiye kuza ari umugisha, ntakwiye kuza ari umutwaro. Uko bihagaze kuri ubu ntacyo nabivugaho.

IGIHE.com : Ni irihe funguro ukunda kurusha ayandi ? Naho icyo kunywa ?

Umubyeyi Ornella : Nkunda isombe, naho icyo kunywa nikundira amazi.

IGIHE.com : Ni uwuhe muhanzi ukunda mu Rwanda ? Naho ku isi ?

Umubyeyi Ornella : Mu Rwanda nkunda Aimé Uwimana, naho ku isi nkakunda Hillsong United.

IGIHE.com : Ni ikihe kintu cyatuma urara udasinziriye ?

Umubyeyi Ornella : Kumenya ko mu muryango wanjye cyangwa inshuti zanjye hari umeze nabi cyangwa afite ibibazo.

IGIHE.com : Ornella, uheruka kurira ryari ? Warijijwe n’iki ?

Umubyeyi Ornella : Mperutse kurira mu minsi ishize ubwo namenyaga ko inshuti yanjye yitabye Imana.

Ornella akiri umwana w'imyaka 2

IGIHE.com : Uherutse guhabwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame ariko ntiwari uhari, wabyakiriye gute ? Iyo uza kuba uhari ukakira kiriya gihembo ni iri irihe jambo wari kubwira Madamu Jeannette Kagame ?

Umubyeyi Ornella : Nabyakiriye neza, kandi nabyitiriye Imana kuko burya ubuzima buratungurana ariko nta gitungura Imana. Narabyakiriye kandi nicishije bugufi cyane ubwo namenyaga iby’iki gihembo. Ijambo nari kuvuga uriya munsi ryo narihaye uwampagarariye, nkaba mboneyeho no kumushimira cyane.

IGIHE.com : Umuntu udafite inzozi ni nk’imodoka idafite moteri ; wowe wumva uteganya kuzakora iki mu buzima bwawe ?

Umubyeyi Ornella : Ndumva nzafasha abantu mu buryo butandukanye (mu bifatika no mu mwuka) kandi nzatanga n’ubutumwa bwiza mu buryo butandukanye.

IGIHE.com : Ni ikihe kintu gisekeje wibuka cyakubayeho wiga muri secondaire utazibagirwa mu buzima bwawe ?

Umubyeyi Ornella : (Araseka) Okay well, niga mu wa kabiri secondaire narimo gukina mfata inkweto za mugenzi wanjye nzishyira hanze, directeur araza arazifata, avuga ko azazigumana iminsi itatu yose, nuko mfata izanjye nziha mugenzi wanjye njyewe ntaha nambaye ibirenge... iyo mbyibutse biransetsa.

IGIHE.com : Ni ibihe binyamakuru ukunda gusoma ubusanzwe ?

Umubyeyi Ornella : Sinkunda gusoma cyane ibinyamakuru, icyakora nkunda kureba CNN, BBC na France 5 iyo mbishoboye, ariko njya nsoma IGIHE.com na Sunday Times rimwe na rimwe.

IGIHE.com : Wamenye IGIHE.com ryari ?

Umubyeyi Ornella : Namenye IGIHE.com muri 2009 ubwo nayibwirwaga n’Umuyobozi Mukuru wayo Meilleur Murindabigwi.

IGIHE.com : Nyuma y’ibi bibazo byose ubajijwe, urumva umerewe ute ?

Umubyeyi Ornella : Ndumva Imana yagiriye ubuntu bwo guhabwa iyi interview, kandi ndabashimiye.

IGIHE.com : Murakoze cyane namwe.

Ajya agira n'ibihe byo kwidagadura
IBITEKEREZO
Komera ushikame kuko nubwo wanga satani umenye ko adacogora ashaka kugusha mu mutego.
Musubize24.09.2011 saa 03:00
TWIJA
Sha uri incabwenge sinzi ikindi ushobora gusaba Imana !? kubera ko kwicisha bugufi bituma umenya Imana ,maze nayo ikakuzamura aho kwizamura ,hahahahaha . Maze Ornella ,ujye uhora usaba Imana ikugoteshe abamarayika bayo ,umusi ku musi ikogeshe ya maraso yatumenekeye i Gologota ku musaraba ,kubera iyo umuntu ari mu Imana ama attaques ahora ari yose ,bivuga ko ugomba kubaho mu mwuka uri en contact n'Imana yawe 24/24 ,mu byo uvuga ,ukora , wiyumvira ,urebesha amaso ,mbese byose ukabibamo mu masengesho .Imana iguhezagire
Musubize23.09.2011 saa 10:48
Chris
i wish u all the best and the blessings from heaven.be blessed we shall pray for u day and night.
Musubize14.09.2011 saa 08:20
######
it's good ! ndishima cyane bikandenga iyo mbonye abana bato nk'aba bakunda Imana.Ornella komereza aho kandi Imana ikomeze ikugende imbere mu byo ukora n'ibyo uteganya.
Musubize12.09.2011 saa 07:01
manzi
IMANA IJYE IGUHA UMUGISHA
Musubize9.09.2011 saa 11:39
JANET K
Umubyeyi !Komereza aho kandi gira ubusabanira Mana buhoraho rwose isi ikeneye Ababyeyi nkawe ntuka gamburuzwe dore inzira urimo irashamaje
Musubize9.09.2011 saa 00:39
Twiringiyimana
Ornella, Uwiteka akomeze abane nawe muri byose kandi uzakomeze ubwo burere wifitiye !!! May God Bless you Dear !!
Musubize8.09.2011 saa 09:38
Charles
Ndagukunze cyane Imana ikugende imbere mubyo ukora byose.
Musubize6.09.2011 saa 03:25
ALICE
good !iyaba byashobokaga ngo abantu bose bivugire nkawe,umutima wawe wo uzwi n'Imana.Imana ikomeze kugufasha.ariko abantu bagira ibicritique bipfuye,musabwe kwihana.umuntu abaho mukanwa ke hagahora havamo ibintu bitubaka."change our mindset"
Musubize4.09.2011 saa 01:45
k.e
NDAGUKUNZE PE ! KOMEZA UKUNDE IMANA NIYO BYOSE UKUNDE NABARI MUKAGA UHARANIRE KUKABAKURAMO .MERCI !
Musubize30.08.2011 saa 03:59
######
Yoooooohhhh Mana weeeeeeeee sha uranyemeje rwose nari nziko uri burakare ukanantuka none nsanze uri umwana warezwe kandi uzi guca bugufi ugirango se ngakuruta Ornella nirariraga gusaaaaaaaa hahahah ndagukunze ndakukunze gose na jyewe... Bzuuuuuuu
Musubize30.08.2011 saa 01:01
Sandra
Murakoze mwese kubg'amagambo mwanditse !Imana ibonger'imigisha !Kandi Sandra,gose humura,wowe uri miss Monde urandenze kurreee !! ;-)
Musubize29.08.2011 saa 22:43
Umubyeyi Ornella
Ariko se abantu muvuga ngo uyu mukobwa ni mwiza murimo murabikora hehe njyewe ndabona atari mwiza namba ubuse aranduta ? Bajye bareka !!!!
Musubize29.08.2011 saa 14:55
Sandra
URI UMUKOBWA MWIZA CYANE UKOMEREZE AHO NDUMVA NSHAKA KUKUMENYA NASHIMISHIJWE NUKUNTU UKUNDA IMANA UMEZE NKANJYE KANDI NARINZIKO NTAMUNTU TWITIRANWA GOD BLESS YOU.
Musubize29.08.2011 saa 10:31
UMUBYEYI ESPERANCE
Naba na we yikundira Imana ! Abandi bakobwa birirwa batubeshya bigira malayika kandi ari ibirura gusa. Niba nta mukunzi afite ndumva mugiriye agatekerezo. Mwampaye number na email bye nkigeragereza amahirwe ? Dore email iyanjye : rugerochr@yahoo.fr.
Musubize29.08.2011 saa 09:56
######
@Karamaga nkawe ubona wararezwe kweri uhera hehe uvuga ibyo ngibyo ubu uyu mwana w'umukubwa washimwe na bose ni wowe wihaye ibyo ku mugaya ahubwo iryo ni ishyari uzajya ubona abana bimereye neza nurangiza uzane amenshi nk'ayo !!! Uzakizwe ahubwo
Musubize29.08.2011 saa 09:42
Teta
God bless your work and extend your vision. Gusa ndasetse nanjye kubera : Umubyeyi Ornella : (Araseka) Okay well, niga mu wa kabiri secondaire narimo gukina mfata inkweto za mugenzi wanjye nzishyira hanze, directeur araza arazifata, avuga ko azazigumana iminsi itatu yose, nuko mfata izanjye nziha mugenzi wanjye njyewe ntaha nambaye ibirenge... iyo mbyibutse biransetsa.
Musubize29.08.2011 saa 09:26
Senga
Mbona ari ibikabyo gusa. abantu bose basigaye bitwa abakozi b'Imana
Musubize29.08.2011 saa 09:26
karamaga
Uyu mukobuwa ndamukuuuuuuuuuuuuuunda n'uko ayabizi gusa ubu koko niba areba ibitekerezo birimo gutangwa hano kuri igihe.com yatubabariye nawe akatuvugiza ubuaragirango dukomeze tuvuge we atavuga ? Ornella sha nawe tuganirize mbabarira kandi unsubize ikibazo kimwe : "Buriya urimo gusubiza ibi ibibazo 30 Rugasa yakubajije wumvaga umeze gute ? Nta bwoba wari ufite ?" Nunsubiza ndishima
Musubize29.08.2011 saa 09:13
Alicia Akamazi
GOD bless you kandi ukomereze aho.nutagwa isari uzasarura natwe abakobwa dukeneye umutima nkuwawe jya udusengera
Musubize29.08.2011 saa 08:52
gemma
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!