Ababyeyi banywera inzoga imbere y’abana babatera guhorana uburakari n’impungenge

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Abana iyo babona ababyeyi babo banywa ibinyobwa bisembuye (alcool) bibatera kurakara, kwiyenza ndetse no guhorana impungenge nk’uko ikigo cy’Ubushakashatsi ku binyobwa bisembuye cyo mu Bwongereza cyabigaragaje.

Ubusanzwe abantu bavuga ko kunywa mu rugero ntacyo bitwaye kuko bidatuma umuntu aba imbata y’ibiyobyabwenge ngo bimugireho n’ingaruka ku buzima bwe.

Ariko nubwo ariko abantu babyibwira ngo no kunywa izo ziri mu rugero imbere y’abana bibagiraho ingaruka zo guhorana impungenge n’agahinda uko bakubonye.

Ubushakashatsi bwakorewe ku babyeyi 1000 ndetse n’abana babo bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cyabo babyeyi banyweraga inzoga imbere y’abana babo ndetse ko 29% babaga basinze.

Abandi 29% bemeza ko kunywa ugasinda imbere y’abana atari ikosa igihe cyose utabigize akamenyero.

Nyamara ku ruhande rw’abana babajijwe uko bumva bameze iyo babonye ababyeyi babo barimo kunywa inzoga, umwe kugeza kuri batanu bagaragaje ko iyo ababyeyi babo banyweye inzoga babegereye bibabangamira cyane.

Si ibyo gusa kandi kuko abana bagera kuri 11% bagaragaje ko bibatera impungenge no kubibazaho, 7% bavuze ko usanga ababyeyi babo bababwira ibintu byinshi batari basanzwe bavuga, abana 8% bavuze ko bitabahindura, 12% bavuze ko ababyeyi babo usanga nta kwigengesera bafite naho 15% bavuze ko iyo iwabo banyoye inzoga babaryamisha hakiri kare cyangwa se bakabaryamisha mu masaha akuze cyane kurenza uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku binyobwa bisembuye mu Bwongereza, Katherine Brown, yagize ati “Kunywa ibinyobwa bisembuye kw’ababyeyi bigira ingaruka za buri munsi ku buzima bw’abana.”

Yavuze ko baba bameze nkaho bari mu bukankurambaga bwo kubashishikariza nabo kuzazinywa ndetse ko bigora ababyeyi kuba bakwigisha abana babo ibibi by’inzoga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza