Amabanga y’ingenzi yagufasha kugera ku ntego zawe mu 2018

Yanditswe na Nshimiyimana Gonzalde
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Iyo umwaka utangiye benshi muri twe tugena imikorere tugendeye ku bushobozi dufite ako kanya n’ubwo duteganya imbere mu rwego rwo gutegura ejo hazaza hacu heza.

Tujya turebera ku bantu bageze aho bagera cyangwa tukumva ubuhamya butandukanye bikadufasha na none gukora dusa n’aho tugera ikirenge mu cyabo.

Erin Erizabeth Henry w’imyaka 27, ni inzobere mu gutoza abantu ibijyanye n’ubucuruzi mu buryo bw’umwuga, akaba umwe mu bagore biteje imbere uyobora ikigo May Collective.

Mu mwaka ushize wa 2017, Erin yabashije kwinjiza agera ku bihumbi ijana by’amadorari mu mezi icumi gusa kubera umuhate n’intego yihaye.

Aha hari uburyo (yise intambwe) bugera kuri butanu yatanze nk’inama zagufasha ku gera ku ntego zawe mu 2018.

Henry umara igihe cye yiga ibijyanye no kwihangira imirimo, n’ubwo muri uyu mwaka urangiye yinjije agera ku $100 000, yashyize ahagaragara intambwe wageramo ikirenge cyawe maze umwaka wa 2018 ukazawusaruramo agera ku $500,000, anaboneraho gusobanura impamvu ari ngombwa kugira igenamigambi ugakorera ku ntego mu buzima bwawe.

1. Gerageza gutuza mbere y’ibindi byose

Henry yasobanuye ko intambwe ya mbere ari ukubanza ugashyira ubwenge ku gihe, ugatuza mu mutwe ukegeranya ibitekerezo muri wowe.

Abantu benshi muri twe bajya bagerageza gutangira ibikorwa byabo mu bihe bitaboroheye; aho imitwe yabo iba iremerejwe n’imitwaro y’ibibazo n’ibitekerezo bitagira iherezo, nyamara ugasanga igihe cyo gusarura ntacyo bagezeho bitewe n’uko batigeze baha umwanya ukwiye icyo bashakaga kugeraho.

2. Gerageza koroshya ibyo wifuza kugeraho

Kuri iyi ngingo, Henry avuga ko mu myaka yashize yajyaga ananirwa kugera ku byo yiyemeje bitewe n’uko yatwariraga rimwe intego nyinshi zivangavanze akabura uko azikurikirana bityo agasanga abuze n’imwe ageraho ku kigero yifuzaga.

Yagize ati “Najyaga mbaho meze nk’ugendera mu kigare, nkiha intego zirenze ubushobozi bw’imikorere n’imitekerereze yanjye, hanyuma ugasanga ntacyo ngezeho.”

3. Kumenya igisubizo cy’impamvu itumye uhaguruka ngo ukore

Imwe mu ntambwe y’ingenzi ikaba nk’ikingi ya mwamba mu rugendo njyabukire, ni ukumenya impamvu iguteye guterura ngo ukore ikintu runaka werekejeho amaboko.

Henry avuga ko iyo usobanukiwe neza impamvu itumye uhaguruka, bifatwa nka peteroli mu itadowa cyangwa mazutu mu modoka, iyo mpamvu igutera umurava igatuma ugira aho ugera mu rugendo rwawe.

Tuvuge niba ushaka kubona amafaranga menshi cyangwa se ubwigenge busesuye, wakwibaza uti “ni kuki nshaka amafaranga menshi mu buzima bwanjye?” Cyangwa se uti “kuki nshaka ubwigenge”? Icyo gihe nubasha gusobanukirwa ikibyihishe inyuma uzambikwa imbaraga n’uwo musaruro utegereje maze ukore utikoresheje kandi ubigereho.

4. Kwandika intego zawe ahagaragara

Kuri iyi ngingo, Henry yavuze ko ari ngombwa cyane kwandika intego zawe ufite mu mwaka kandi ukazishyira aho ureba. Ibi ngo bizajya bituma uhora uzikubitaho agatima ntiwirare.

Kugira aho wandika intego zawe hagaragara, bifasha ubwonko bwawe gutekereza neza buri munsi ku bintu bizagufasha kugira ngo uzisohoze.

5. Kora igenabikorwa ry’intego ufite

Iyi ni intambwe y’ingenzi mu buzima. Nta mpamvu ifatika yatuma wiha intego niba nta bikorwa ufite werekejeho amaboko. Tegura ibikorwa unagaragaza ikizakenerwa ngo bigerweho uko ubyifuza.

Birashoboka ko bimwe mu bikorwa uteganya gukora bizakenera amafaranga, uricara ukareba ibyo uzagurisha mu cyumweru, mu kwezi, gutyo gutyo…

Iki gihe uba ugomba kwishimira ibi wateguye kuko uba wabihaye akanya ndetse wanabyizeho utabihubukiye.

Kwiha intego, ugashaka n'uburyo bwo kuzigeraho ni bimwe bizatuma ugera ku byo wifuza mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza