Gutera ivi imbere y’umukobwa umusaba kukubera umugore ntibivugwaho rumwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Ugushyingo 2017 saa 02:22
Yasuwe :
1 0

Ibimenyetso bikoreshwa iyo umuhungu asaba umukobwa kumubera umugore ntibivugwaho rumwe by’umwihariko icyo gutera ivi kuko hari ababibona nko kurengera bashingiye ku muco gakondo.

Gutera ivi ni bumwe mu buryo buharawe n’abasore b’abanyamujyi basaba abakobwa ko bababera abagore, busigaye bunakoreshwa mu birori byo gusaba no gukwa, aho umusore apfukamisha ivi rimwe hasi imbere y’imbaga, akambika umukunzi we impeta ku rutoki.

Abaganiriye na IGIHE kuri iyi ngingo, imyumvire yabo iratandukanye kuko hari bamwe babibona nk’amahano, abandi bakagaragaza ko ari iterambere rituma abantu barushaho kuba abasirimu.

Bucyensenge Daniel w’imyaka 48 y’amavuko yagize ati “Hari uburyo bwinshi wakoresha usaba umukobwa mukundana ko yakubera umugore. Kubona umuhungu apfukamye imbere y’umukobwa ni amahano.”

Uwimanimpaye Mariam w’imyaka 23 ngo ntiyatuma umukunzi we apfukama hasi.

Yagize ati “Hari ababifata nk’iterambere ariko bigaragagara nabi mu maso y’abantu cyane cyane iyo bikozwe hari abakuru. Njye sinzatuma umukunzi wanjye apfukama kuko hari ubundi buryo yansabamo ko namubera umugore.”

Gutera ivi bifatwa nk’umuhango wa baringa

Ubu buryo bukoreshwa hari ababufata nko kurangiza umuhango ngo kuko abenshi mu bapfukama imbere y’abakobwa baba bararangije kumvikana ko bazabana.

Munana Benjamin yagize ati “Ariko se mubona biriya bintu atari ikinyoma cyambaye ubusa? Ninde wari wabona umusore wapfukamye imbere y’umukobwa n’impeta mu ntoki hanyuma umukobwa akabyanga? Ni ibintu baba bararangije, biriya baba bakora imbere y’abantu ni uburyo bwo kwifotoza.”

Gutera ivi umusore asaba umukunzi we ko yamubera umugore, bikunze gukorerwa imbere y’inshuti z’aba bombi mu birori baba bateguye, byanamaze gufata indi ntera, bisigaye bikorwa no mu muhango wo gusaba no gukwa.

Dusengimana Emmanuel yagize ati “Ubundi utera ivi usaba kandi iyo usaba ntuba wizeye guhabwa. None abantu batanze ubutumire, umukobwa yaguze ibishyingiranwa warangiza ukabona muri cya gihe cyo gusaba no gukwa umusore ateye ivi hasi ngo ndagusaba ko wambera umugore? Ibi bintu njye mbonamo umukino.”

Ku rundi ruhande ariko abasore bagiye bambika abakunzi babo impeta babapfukamye imbere, bavuga ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi, bakora bagaragariza abo bihebeye ko babakunda urudasanzwe.

Igisobanuro cyo gutera ivi

Gutera ivi ni umuhango umaze igihe kitari gito ukoreshwa n’abasore basaba abakobwa ko bababera abagore mu bihugu byo ku mubabane w’i Burayi. Uyu muco wo kwambikana impeta watangiye kwamamara ahagana mu myaka ya 1800.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko inkomoko yo gutera ivi yo itazwi neza kikavuga ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi cyangwa icyubahiro bihabwa umuntu cyangwa ahantu runaka. Urugero rufatirwa ku bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bakora iki kimenyetso iyo bageze imbere y’Aritari.

Gutera ivi kandi byakoreshwaga n’ingabo zatsinzwe urugamba nk’ikimenyetso cyo gukeza ababatsinze.

Umusore atera ivi hasi agasaba umukobwa kumwemerera kubana akaramata

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza