Ibintu ukwiye kwitaho cyane niba ukiri ingaragu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu mibanire ya muntu bagaragaza ko uburyo witwaye mu busore n’ubukumi bwawe, bigira uruhare rukomeye mu miterere y’urugo rwawe igihe uzaba umaze gushyingirwa.

Dave Willis, umwanditsi akaba n’umujyanama mu bijyanye n’ingo atangaza ko nubwo kenshi yagiye agaragaza ingingo z’ingenzi zafasha umuntu kuba umufasha mwiza igihe yamaze gushyingirwa, yaje gusanga ibyemezo by’ingenzi kandi bigira ingaruka ku rugo ari ibyo uba warafashe ukiri ingaragu.

Mu nkuru yanditse ku rubuga Patheos, Willis agaragaza ibintu abasore bakiri ingaragu bashobora gukurikiza, bikazabagirira akamaro ndetse inyungu ikagera ku bagore n’abana babo igihe bazaba bamaze gushinga ingo.

Niba ukiri ingaragu uragirwa inama yo gukurikiza ingingo zikurikira, kugira ngo ubashe kubaka umusingi w’umurage wawe.

1. Gukunda umurimo

Hari bamwe mu bagabo bafite ingo zasenyutse ndetse nta kintu gifatika bigeze bageraho mu buzima bwabo, bitewe no kudakunda gukora cyane. Aba usanga igihe bahuye n’imbogamizi bahitamo gutera umugongo ibikorwa bari batangiye kubera gutinya guhangana n’ibibazo.

Gukunda umurimo ukiri muto nyamara ni kimwe mu bintu bifasha kubaka ejo hazaza heza, ku buryo n’igihe ushyingiwe udaterwa ubwoba n’inshingano ziba ziyongereye. Uretse kuba n’igihe ushaje ubasha gusigira abo wabyabye umurage ufatika, banakwigiraho nabo bagakura bakunda gukora cyane.

2. Ihe umurongo ufatika urebana n’imikoreshereze y’umutungo

Uko ushyira imbaraga mu gukunda umurimo, ni nako ukwiye kuzishyira mu kwiga no gushyiramo umurongo ufatika urebana n’uburyo uzajya ukoresha umutungo wawe.

Iki ni kimwe mu bizakurinda guhura n’ibibazo benshi mu bagishyingiranwa bahura nabyo, aho usanga binjiza amafaranga runaka ariko ntibagere ku iterambere kuko nta n’umwe muri bo uba waragennye gahunda ifatika y’uburyo amafaranga yinjira n’uko akwiye gukoreshwa.

Niba ushaka kuzaha umuryango wawe impano isumba izindi ariyo rugo rwiza, iga gukoresha amafaranga make kuyo winjiza ahubwo ushyire imbere kwizigama uteganyiriza ibikorwa by’igihe kirekire nko kugura cyangwa kubaka inzu, kandi amadeni uyagendere kure.

3. Wihunga inshingano

Benshi mu basore n’inkumi b’iki gihe usanga bahunga inshingano, ku buryo iteka iyo ugiye kubasaba gukora ikintu runaka ubona basa n’abafite icyapa mu mpanga y’abo kigira giti ”Winshungiraho”.

Hari abumva ko ubwigenge, ari ukubaho nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kukubaza impamvu hari ibitakozwe cyangwa byakozwe nabi. Ibi bigira uruhare runini mu kwangiza ejo heza hawe, bikanatuma utabasha gusobanukirwa no kubahiriza inshingano zawe.

Aho guhunga inshingano, haranira kuzihabwa kuko bituma urushaho kwaguka mu bitekerezo no guhora witeguye gukora ibishoboka byose ngo ubonere igisubizo ikibazo icyo aricyo cyose cyavuka..

4. Komera ku bumanzi bwawe

Willis avuga ko nubwo adashobora kwirengagiza ko turi mu kinyejana kirangwamo ibigusha byinshi byakururira umuntu kwishora mu mibonano mpuzabitsina atarashyingirwa, kuyigendera kure bizatuma wubaka urugo rwiza.

Hari abo usanga bahitamo gukomera ku bumanzi bwabo, ariko nyamara aho gukora imibonano mpuzabitsina bagashoka inzira zo kureba filimi z’ubusambanyi, biza biherekejwe no kwikinisha.

Niba ukiri ingaragu haranira kugendera kure ibikorwa byose biganisha ku mibonano mpuzabitsina, kuko uretse kuba ari ukurinda icyubahiro cy’umukobwa mukundana cyangwa muteganya kugirana umubano, bizanagufasha kuzagera ku byishimo n’umunezero urambye igihe uzaba umaze gushaka umugore.

5. Iga kuba umugabo nyawe

Koresha amahirwe ufite yo kuba ukiri ingaragu, utangire kwiga kuba umugabo nyawe, bitari mu buryo bw’imisusire, igihagararo n’imyambarire nk’uko bamwe babitekereza ahubwo mu myitwarire.

Mbere yo gushaka umugore ugomba kubanza kumenya ko umukobwa wese akwiye kubahwa, ndetse ukamugirira nk’uko wifuza ko nyoko cyangwa mushiki wawe bagirirwa.

Ibi bizagufasha kuzagira urugo rwiza, kuko igihe uzaba umaze ku rushinga, umugore wawe utazamubonamo igikoresho ahubwo uzamufata nk’umufasha mugomba kuzuzanya muri byose.

6. Rushaho kwegera Imana

Abemera Imana bose bahuriza ku kuba iyo umuntu ashyize imbere gusenga no gukora ibikorwa byiza, Imana idashobora kumutererana ahubwo irushaho kumuba hafi no guha umugisha imirimo ye yose.

Waba warashatse cyangwa ukiri ingaragu, gushyira Imana ku mwanya wa mbere ni ngombwa cyane kuko bituma urushaho kwikunda, ndetse n’urukundo ufitiye abandi, ndetse igihe uri mu bibazo ntiwihebe cyangwa ngo wishore mu ngeso mbi.

Kwegera Imana ntibivuze kujya mu rusengero gusa, ahubwo wanabinyuza mu gukoresha impano zitandukanye ufite mu bikorwa bituma abandi barushaho kumererwa neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza